issa
Abagize ba nabi bashaka kwica Muganga Rutangarwamaboko(Video)

Nov 21, 2025 - 08:27
 0

Ku wa 18 Ugushyingo 2025 Umuyobozi mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco, Muganga Rutangarwamaboko yatewe n’uwigize umuyoboke w’idini ya Islam amubuze gukomeza imyemerere ye ishingiye ku Muco nyarwanda.

Mu kiganiro na Ukwelitimes, ubwo umunyamakuru yasuraga Muganga Rutangarwamaboko iwe mu bicumbi mu karere ka Gasabo yavuze ku wamuteye yigize umurwayi wo mu mutwe. Yagize ati”Twaratewe, umuntu yasimbutse igipangu aza yangiza ibintu avuga amagambo menshi, afata amashusho avuga ko bya bintu nta mbaraga bifite. Abaturage baratabaye, inzego z’umutekano zaraje ndetse yari yanahamagaye bagenzi be”.

Muganga Rutangarwamaboko yasobanuye ko ari umusore ufite ibigango n’indoro iteye ubwoba, nyuma narakurikiranye inzego z’umutekano zimbwira ko yajyanwe kwa muganga kwisuzumisha indwara zo mu mutwe. Icyakora uwo mugizi wa nabi yangije byinshi birimo kumenagura inzugi, ibirahure n’ibindi.

 Si ubwa mbere atewe

Ku wa 25 Ukwakira 2014 abagize ba nabi bateye Muganga Rutangarwamaboko bafite imbunda, bari babiri babajije umukozi we aho umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco,aherereye.

Umukozi we yakubiswe ibibuno by’imbunda agwa igihumure. Bukeye bwaho wa mukozi yabibwiye Muganga Rutangarwamaboko noneho ajya kubibwira inzego zari zishinzwe iperereza muri kiriya gihe’CID’.

Muganga Rutangarwamaboko yahishuye ko abamutera baba bahuriye ku kumukura ku myemerere ye bakaba bashaka ko ahinduka akemera ibya Gikirisitu. Ntabwo bisanzwe mu Rwanda ko habaho intambara y’imyemerere, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha uburenganzira abaturage bwo kwemera imyemerere, gusenga no kwihitiramo kutabikora mu ngingo ya 37.

 REBA IKIGANIRO

Nov 21, 2025 - 08:35