issa
Senateri wa Amerika yanenze imyitwarire ya Gen. Muhoozi, ateguza ibihano Uganda ishobora guhabwa

Feb 1, 2026 - 14:25
 0

Umuyobozi wa Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenze bikomeje imyitwarire y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, avuga ko ibyo amaze iminsi atangaza ku mbuga nkoranyambaga byarenze ku mahame mpuzamahanga.

Ibi byongeye kuba inkuru ikomeye muri Uganda kuri iki cyumweru nyuma y’amagambo Senateri Jim Risch wa Amerika, usanzwe uyoboye Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, yanditse ku rubuga rwe rwa X anenga imyitwarire ya Muhoozi Kainerugaba.

Jim Risch yavuze ko amagambo nyandagazi yakoreshejwe ku mbuga nkoranyambaga na Muhoozi Kainerugaba avuga ko hari abaturage bishwe bitewe no kudashyigikira ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda yishe amahame arengera ikiremwa muntu ndetse akica n’amahame ya dipolomasi ku isi, bityo ko ibyo bigomba gukururira Uganda ingaruka mbi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yari yavuze ko hari abaturage Igisirikare cya Uganda cyishe ndetse ko hari n’abandi barimo bashakishwa ngo na bo bicwe, ibyo akaba yari yabitangaje ku rubuga rwe rwa X, uretse ko yafashe umwanzuro wo gusiba ubwo butumwa nyuma y’amagambo y'abataravuze rumwe na we bamushinja ubwicanyi.

Senateri Jim Risch wa Amerika yavuze ko ibisobanuro General Muhoozi yatanze nyuma yo kunengwa ku byabereye mu matora ya Perezida w’icyo gihugu ndetse n’iyicwa ry’abantu bahowe ubusa nta gaciro bifite, ahubwo ko Uganda ishobora kwisanga mu bihano mpuzamahanga kubera kwica no kurenga ku mahame yo kurengera ikiremwa muntu.

Jim Risch yavuze ko Amerika ishobora kongera guca umubano wayo yari isanzwe ifitanye na Uganda cyangwa igahabwa ibihano mu gihe imyitwarire mibi nk’iyo yakomeza kugaragara.

Senateri Risch wa Amerika yavuze ko amatora aheruka muri icyo gihugu cya Uganda yasize Yoweri Kaguta Museveni atorewe kuyobora icyo gihugu kuri manda ye ya karindwi, nta gihamya cy'uko yaba yaraciye mu mucyo, ayita igikorwa cyateguwe gusa hagamijwe gukomeza gufata ubutegetsi.

General Muhoozi Kainerugaba yamusubije asa n’usaba imbabazi, anabwira abakunzi be ko agiye kumara igihe adakoresha imbuga nkoranyambaga ze nk’uko byari bisanzwe, ku mpamvu we ubwe atashatse gutangaza.

Feb 1, 2026 - 16:41