Nyanza: Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho kwica umugore bamunize
Abagabo babiri bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi, bakekwaho kuniga umugore wo mu kigero cy’imyaka 40 bakamwica.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Werurwe 2026 mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yishwe anizwe, ndetse bigekekwa ko byakosowe n'aba bagabo babiri bitewe n'uko bari biriwe basangira inzoga.
Bivugwa ko Umurambo we wagaragaye yapfuye uriho amaraso ku munwa no mu mazuru wegeranye n’icupa ry’inzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UKWELITIMES ko ayo makuru akimara kumenyekana, Polisi n’Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), bahise bagera aho icyaha cyabereye ndetse iperereza ryahise ritangira.
Yagize ati " Iperereza ryahise ritangira umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza n'abagabo bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu bafashwe, bajya gufungirwa kuri polisi sitasiyo ya Busasamana."
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bibangamira ituze ry’abandi birimo n’ibyateza urupfu.
Itegeko N⁰ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rihana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yayo 170? Ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kwica ahanishwa igifungo cya burundu, ibisobanuye ko aba bakekwa n’ibahamwa nacyo ari ko bizabagendera.


Kinyarwanda
English
Swahili









