issa
Amerika yahagaritse VISA ku Bayobozi ba Nigeria bavugwaho ruswa

Sep 23, 2025 - 07:27
 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abayobozi b’a Nigeria kugendera kure ibikorwa bya ruswa, inabihanangiriza ko uwo izavugwaho cyangwa se akayikekwaho azabihanirwa bikomeye ikirenze kuri ibyo agakurirwaho kubona VISA yo kugera kubutaka bwayo.

Ibi byatangajwe ku wa mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, mu itangazo ryatangajwe na Ambasade ya Amerika muri Nigeria ku rubuga rwayo rwa X, aho yanditse ko kurwanya ruswa ubu muri Nigeria nta mupaka bigira.

Uyu muyobozi yavuze Kandi ko nta muntu n’umwe wemerewe kuyirangwaho yaba umuyobozi cyangwa umuturage usanzwe bityo ko uwo ibikorwa byayo bizagaragaraho azahanwa bikomeye ndetse akamburwa uburenganzira bwo kubona VISA ijya mu bihugu bitandukanye burundu.

Ati “Kurwanya ruswa ntibifite imipaka cyangwa imiterere yihariye muri Nigeria. Nta muntu n’umwe cyangwa abari mu myanya y’ubuyobozi bemerewe gukora ibikorwa ibyo ari byo byose bibahuza na ruswa kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko. Kubera izo mpamvu uzabigaragaraho azabihanirwa bikomeye ndetse anakwe uburenganzira bwo kubona VISA burundu."

Iri tangazo rije mu gihe Nigeria hakomeje kuvugwamo ibikorwa by’ubwambuzi bikorerwa abaturage bakwa amafaranga y’inyongera kugira ngo bahabwe serivisi zisanzwe zitangirwa ubuntu mu baturage.

Amakuru ahari ubu kandi ni uko abaturage benshi muri Nigeria bakomeje kubura serivisi zimwe na zimwe kubera imiryango baturukamo bigatuma basabwa amafaranga menshi y’umurengera kugira ngo babone izo serivisi baba bashaka nk'uko bikomeza kuvugwa na bamwe mu baturage bahatuye.

Si ubwa mbere Amerika iburira abayobozi ba Nigeria kwirinda ruswa. Mu bihe byashize ni bwo Amerika yari yashyizeho ibihano bikomeye ku bari bagaragayeho ubu buriganya muri politiki aho bamwe bakuwe ku buyobozi abandi barafungwa.

Ambasade ya Amerika muri Nigeria yavuze ko gukumira no kubuza abayobozi bakekwaho ruswa kwinjira ku butaka bwayo, ari imwe mu ntambwe zikomeye zo kongera uburenganzira bwa muntu bwo kubona serivisi uko bikwiye hagamijwe imiyoborere myiza no gukumira akarengane gakorerwa abaturage.

Sep 23, 2025 - 08:33