Harimo uwo muri Hollywood! Dore ibyamamare byahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Apr 17, 2025 - 17:44
 0

Ibyamamare mu ngeri zitandukanye bikomeje guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda, nk'uheruka vuba ni Iradukunda Grace Divine wamamaye nka Dj Ira wabwemerewe na Perezida Kagame.

U Rwanda uretse kuba rumaze kuba ikimenyabose mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n'ahantu heza ho gushora imari muri Afurika, rwanabaye iwabo w'ibyamamare bitandukanye biva mu Karere ndetse no mu mahanga ya kure.

Bimwe muri ibi byamamare, harimo ibyo muri Hollywood, abakinnyi, abanyamakuru, abavangamiziki ndetse n'abandi benshi batandukanye.

Dore bimwe muri ibi byamamare:

Dj Ira

Iradukunda Grace Divine wamamaye nka Dj Ira, yavutse mu 1997, i Gitega mu Burundi, aza kwimukira mu Rwanda mu mwaka wa 2015.

Ira yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda ku mugaragaro ku itariki ya 15 Mata, nyuma y'uko yari yabusabye Perezida Paul Kagame, ubwo yari yahuye n'abaturage muri BK Arena ku wa 16 Werurwe.

Dj Ira nawe aherutse kurahira ko abaye Umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko 

Winston Duke 

Icyamamare muri Sinema ya Hollywood, Winston Duke wamamaye cyane nka M'baku muri filime 'Black Panther', nawe ni umwe mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2023.

Duke wavukiye muri Tobago akaza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ni umwe mu bise amazina abana b'ingangi ubwo uyu muhango wabaga ku nshuro ya 19.

Winston Duke (M'baku) arahirira ko abaye Umunyarwanda 

Meddie Kagere 

Meddie Kagere yavukiye muri Uganda gusa nawe yaje guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2018, ndetse akaba yarakiniye ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' kuva mu 2011.

Meddie Kagere yakiniye ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' n'amakipe atandukanye mu Rwanda 

Kenny Gasana 

Umukinnyi wa Basketball ndetse usigaye warinjiye no mu mwuga wo gutoza, Kenny Gasana nawe ni umwe mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2022, ndetse akaba yaranakiniye ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Basketball.

Kenny Gasana yakiniye ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Basketball na Patriots BBC 

Eugene Anangwe 

Umunyamakuru ukomoka muri Kenya, Eugene Anangwe, akaba na nyiri Kinyamakuru 'East Africa Media Group' nawe kuri ubu afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Anangwe kandi yakoze igihe kinini mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Eugene Anangwe arahirira ko abaye Umunyarwanda 

Amandine Ndikumasabo 

Umunyamakuru wa RBA, Amandine Ndikumasabo ukomoka mu Burundi nawe ni umwe mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, mu 2023.

Amandine yageze mu Rwanda mu 2008 aje kwiga maze ubwo yari ari mu 'Ingando' asoje amashuri atangira kwerekana ko ashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda, bitewe n'uko yabonaga ari igihugu gifite icyerekezo kiza.

Amandine Ndikumasabo arahirira ko abaye Umunyarwanda 

Uretse aba kandi hari n'ibindi byamamare bitandukanye byahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, cyane cyane abakinnyi nka Cyiza Hussein, Jimmy Mashingirwa 'Mbaraga' Kibengo, Andre Fils Lomami, Peter 'Kagabo' Otema.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.