
Nyamagabe: Meya yasobanuye impamvu aka Karere gakennye kurusha utundi mu Rwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand, asanga kuba muri aka Karere hakiri ikibazo cy’Amazi n’umuriro bitagera kuri bose, ari bimwe mu bibazo byatumye aka Karere kagaragazwa nk’agake kurusha utundi mu gihugu.
Ni nyuma y’Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo , EICV7, bwamuritswe ku wa Gatatu taliki ya 16 Mata 2025, bukagaragaza ko Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, aho gakurikiwe na Gisagara [45,6%] na Rusizi [44,2%].
Meya Niyomungeri aganira n’Igitangazamakuru cy’Igihugu (RBA) kuri uyu wa Kane taliki 17 Mata 2025, yagaragaje ko kuba akarere ayoboye gakennye kurusha utundi bitatunguranye kuko ibarura ryakozwe n’Akarere mu 2022, ryagaragaje ko ubukene buri ku kigero cya 53%.
Yakomeje avuga ko imyumvire n'ubuke bw'imirimo idashingiye ku buhinzi muri Nyamagabe ari kimwe mu bituma iterambere ryifuzwa ritagerwaho, hakiyongeraho ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi bitagera kuri bose.