RDC yatengushye Ububiligi! Prévot yatunguwe n'amagambo y'umuvugizi wa FARDC yibasira Abatutsi
Guverinoma y’Ububiligi, ibinyujije kuri Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévot, yamaganye bikomeye amagambo aherutse gutangazwa n’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Major Sylvain Ekenge, avuga ko arimo imvugo y’urwango yibasiye abo mu bwoko bw'Abatutsi.
Mu kiganiro 'Plateau Special' ku wa gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025, kuri televiziyo y'igihugu ya RD Congo umuvugizi w'igisirikare yavuze amagambo arimo kwamaganwa na bamwe nk'amagambo y'urwango no kwibasira igice cy'abantu by'umwihariko abagore bo mu bwoko bw'abatutsi.
Gen. Major Sylvain Ekenge yabajijwe n'umunyamakuru ngo amubwire ku ngingo bita "ubwenge" ikoreshwa na bamwe muri RD Congo nko gusobanura 'amayeri y'inabi' Ekenge avuga ko ari "ay'Abanyarwanda, by'umwihariko abatutsi".
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko "mu guhindura umututsikazi ikimenyetso cy'umwanzi, ubutegetsi buteguye ubugome mu ntekerezo bw'ingaruka [zirimo]: guhezwa, kwandagazwa, guca imiryango no gushyira [abantu] mu kaga nyako."
Mu buryo bigaragara ko yateguye, Ekenge yarondoye ibintu bibi avuga ko bishingiye kuri icyo yita "ubwenge" avuga ko "leta y'u Rwanda yakigize umuco bigisha abana kuva ari bato kugira ngo bahinduke abagambanyi".
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Maxime Prévot yatangaje ko yatunguwe cyane n’ayo magambo, ayita atemewe na gato kandi adakwiye umuntu uhagarariye inzego za Leta.
Yagize ati “Natunguwe bikabije n’amagambo yatangajwe uyu munsi n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Jenerali Ekenge, yibasira umuryango w’Abatutsi. Ibi ntibikwiye na gato ku muyobozi.”
Yakomeje ashimangira ko imvugo yose ishingiye ku rwango igomba kwamaganwa mu bihe byose, aho iva ikagera, asaba ko ubuyobozi bwa RDC bwashyira imbere indangagaciro z’ubwiyunge n’ubwubahane hagati y’amoko n’imiryango yose igize igihugu.
Minisitiri Prévot yasobanuye ko ubumwe bw’igihugu n’amahoro arambye bidashoboka hatabayeho kwimakaza umuco wo kwishyira hamwe no guha agaciro buri muryango w’abaturage, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Aya magambo y’Ububiligi aje yiyongera ku mpungenge zikomeje kugaragazwa n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ku mvugo z’urwango n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Kinyarwanda
English
Swahili









