Habaye imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo i Walikale
Ku wa 27 na 28 Ukuboza, imirwano ikaze yadutse hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu gace ka Ihula, kari muri Gurupoma ya Kisimba, Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23 ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo. Iyi mirwano yakoreshejwemo imbunda nini n’intoya, bituma abaturage benshi bahunga berekeza mu bihuru no mu duce dutandukanye two hafi aho.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, abasivili batatu bakomerekejwe n’amasasu muri iyo mirwano. Abo abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kalembe kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse, nk’uko byatangajwe n’urubuga ACTUALITE.CD.
Umuyobozi wa Gurupoma ya Kisimba yatangaje ko nyuma y’imirwano, abarwanyi ba Wazalendo bavuye mu gace ka Ihula, mu gihe umujyi wakomeje kugenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23.
Kugeza ubu, umutekano uracyari muke muri aka gace, aho abaturage bakomeje kugira ubwoba bwo gusubira mu byabo bitewe n’uko hashobora kongera kubura imirwano.


Kinyarwanda
English
Swahili









