issa
Masisi: Nyuma y'imirwano ikomeye abayobozi bakuru ba AFC/M23 baje guhumuriza abaturage

Feb 23, 2026 - 18:13
 0

Nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu bice biri kure y’agace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Rubaya, abayobozi bakuru ba gisirikare b’umutwe wa AFC/M23 bageze muri aka gace mu rwego rwo gukurikirana umutekano no guhumuriza abaturage kuri uyu wa mbere tariki 23 Gashyantare 2026.

Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko uru ruzinduko ruyobowe na Gen Sultan Makenga umugaba mukuru w'ingabo za AFC/M23, ari kumwe na Brig Gen Gaceri na Col Gakufe Japheth. Aba bayobozi bakuru bageze i Rubaya mu gihe hari hashize iminsi humvikana amasasu n’imirwano ikomeye mu bice byegeranye, ibintu byateye impungenge abaturage n’abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abaturage bo muri Rubaya batangaje ko kuba aba bayobozi bakuru bageze aho, byabongereye icyizere cy’uko umutekano ushobora kongera gusugira. 

Umwe mu baturage yagize ati: “Kubona abayobozi bakuru bari kumwe n’ingabo zabo hano biduha icyizere ko bagiye gukaza umutekano no gukumira imirwano.”

Rubaya ni agace gafite akamaro kanini mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko coltan, akoreshwa cyane mu nganda z’ikoranabuhanga ku Isi. Imirwano ibera hafi y’aka gace ishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’akarere no ku mibereho y’abagaturiye.

Nubwo imirwano yabereye kure y’ahari ibirombe by’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abaturage bavuga ko bahoraga mu bwoba ko ishobora kubegera. Icyakora, nyuma y’isesengura ry’umutekano rikorwa n’abayobozi bakuru ba AFC/M23 bageze muri aka gace, benshi mu baturage batangiye kugaragaza icyizere cy’uko amahoro ashobora kugaruka.

Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye rirashyirwa ahagaragara ku bijyanye n’ingamba nshya z’umutekano, ariko amakuru y’ibanze agaragaza ko abayobozi bageze i Rubaya bagamije gukaza ingamba zo kurinda aka gace no guhosha imirwano mu bice byegeranye.