Iran yatangije iminsi 40 yo kunamira khamenei
Mu gitondo cya kare cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, imbaga y’abantu muri Iran yazindukiye mu murwa mukuru wa Tehran ahitwa Enqelab Square mu muhango wo gusezera ku mugaragaro umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei wishwe n’ibitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Amerika ku bufatanye na Israel.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru rya Leta ya Iran avuga ko icyo gihugu cyahise gitangira iminsi 40 yo kunamira nyakwigendera Khamenei wari umwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu.
Leta ya Iran yatangaje ko ibyo bitero bikomeje kugabwa n’ingabo za Amerika na Israel byanahitanye abandi bayobozi bakuru b’icyo gihugu barimo Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zi gihugu, Abdelrahim Mousavi, Minisitiri w’Ingabo Aziz Nasirzadeh, Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Ingabo Ali Shamkhani ndetse na Mohammad Pakpour wari ukuriye umutwe w’ingabo zirwanira ku butaka no mu mazi.
Abaturage ba Iran mu gahinda kenshi bakomeje gutabaza imiryango irengera ikiremwamuntu ku isi basaba gutabarwa mu mashusho atandukanye bakomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo X na TikTok.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare mu gitondo ni bwo amakuru yakwirakwiriye hirya no hino ku isi avuga ko ingabo za Amerika na Israel zagabye ibitero bya drone ku murwa mukuru wa Tehran mu gihugu cya Iran, ibitero byakomeje kugabwa no mu yindi mijyi irimo Tabriz, Qom, Isfahan, Kermanshah na Karaj.
Nyuma y’ibyo bitero, byatangajwe ko Iran nayo yagabye ibitero bya misile mu kirere mu kerekezo cy’ibirindiro by’ingabo za Amerika na Israel, uretse ko kugeza ubu abayobozi b’ibihugu byombi bataragira icyo batangaza ku mibanire yabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









