Rubavu: 11 baguye mu mpanuka ikomeye
Abantu 11 basize ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubwo ikamyo yarimo igendera ku muvuduko mwinshi yagonganaga n’imodoka ntoya na moto byarimo bigenda mu muhanda, bikagira ingaruka no ku baturage barimo bagendera ku ruhande rw'umuhanda.
Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wabwiye itangazamakuru ko iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga, ahagana saa Munani z’amanywa.
Amakuru agera kuri Ukweli Times avuga ko icyateye iyo mpanuka ahanini ari umuvuduko uri hejuru umushoferi w’iyo kamyo yatwariragaho, bikarangira abuze uko agabanya umuvuduko ubwo yagonganaga n’iyo modoka na moto.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ibanze yabonye agaragaza ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko ku mushoferi wari utwaye, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane neza icyaba cyayiteye.
Yagize ati “Ni impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko ku wari utwaye ikamyo. Turasaba abashoferi kujya bashishoza neza umuhanda bagezemo mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi zihitana ubuzima bw’abaturage.”
Polisi yibukije abakoresha umuhanda bose kwitwararika igihe cyose no kubahiriza amategeko y’umuhanda ku batwara ibinyabiziga mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









