issa
Iran yishe umuntu umwe abandi 11 barakomereka ku kibuga cy'indege cya UAE

Mar 1, 2026 - 17:09
 0

Umuntu umwe yapfuye abandi 11 barakomereka nyuma y’ibitero Iran yagabye ku bibuga by’indege byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu gikorwa cyavuzwe ko ari ukwihorera ku bitero bya Amerika na Israel.

Abayobozi bo muri Abu Dhabi bemeje ko indege itagira abadereva (drone) yibasiye Zayed International Airport (AUH). Iyo drone yarashwe igeze ku kibuga, ariko ibisigazwa byayo bigwira ku butaka bihitana umuntu umwe, abandi barindwi barakomereka.

Mu gihe kimwe, Dubai International Airport (DXB), ikibuga cy’indege cya mbere ku Isi mu kwakira abagenzi benshi na cyo cyangijwe n’igitero cyatewe na drone. Abakozi bane bo kuri iki kibuga bakomeretse, nk’uko abayobozi babitangaje.

Ihungabana rikomeye mu ngendo z’indege

Ibi bitero byahise bituma ingendo ibihumbi n’ibihumbi zihagarara cyangwa zigahindurirwa inzira, haba izijya muri aka karere cyangwa izihava. Ni kimwe mu ihungabana rikomeye ry’ingendo z’indege ku rwego rw’Isi kuva mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, cyasize ubwikorezi bwo mu kirere bugeze aharindimuka.

Abagenzi benshi basabwe kugenzura amakuru y’indege zabo mbere yo kujya ku bibuga by’indege, mu gihe sosiyete zitwara abantu mu kirere zatangiye gushaka izindi nzira z’umutekano, zirinda kunyura mu kirere cy’akarere karimo amakimbirane.

Ibitero bya Iran byateje impungenge zikomeye ku mutekano w’akarere ko mu burasirazuba bwo hagati aho hashize iminsi humvikana ubushyamirane bukomeye hagati ya Iran, Amerika na Israel. UAE, nubwo itari mu bihugu byagaragaye nk’ibigize uruhande mu ntambara, yabaye ihuriro ry’ingaruka kubera uruhare rwayo mu bucuruzi n’ubwikorezi bwo mu kirere ku rwego mpuzamahanga.

Abayobozi ba UAE batangaje ko bari gukorana n’inzego z’umutekano mu gushimangira uburinzi bw’ibikorwaremezo by’ingenzi, cyane cyane ibibuga by’indege, mu rwego rwo kwirinda ko habaho ibindi bitero.

Ibi byatumye amahanga akurikiranira hafi uko ibintu bizagenda, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku ngaruka ibi bibazo bishobora kugira ku bukungu bw’Isi n’umutekano w’ingendo zo mu kirere.