Rwamagana: Umumotari wari utwaye abantu 2 n'ihene 5 yakoze impanuka ihene Ebyiri zirapfa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 30 Mutarama 2026, mu muhanda uva mu mujyi wa Rwamagana werekeza i Zaza, habereye impanuka, umucuruzi w'ihene ahita apfa ndetse ihene 2 muri eshanu bari bafite zirapfa, mu gihe umumotari n'undi yaratendetse bajyanwe mu bitaro bya Rwamagana bakomeretse bikomeye.
Kuri uyu wa Gatanu, mu masaha ya Saa kumi n'ibyeri za mu gitondo nibwo iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Kigabiro. Abaturage babonye iyo mpanuka bavuga ko umumotari wari utwaye moto yari ahetse abantu babiri n'ihene 5, bari bakikiye yagonze imodoka umwe mu bantu babiri yaratwaye ahita apfa.
Abaturage batuye ku muhanda Rwamagana-Zaza babonye iyo mpanuka nabo babwiye UKWELITIMES, ko umumotari wari utwaye abantu babiri bari bafite ihene 5 bari bajyanye mu isoko rya Rubona, yagonze imodoka yerekezaga mu mujyi wa Rwamagana.
Abaturage bavuga ko umushoferi yagerageje guhunga umumotari kugeza ubwo yari hafi kugwa muri ruhurura ariko nubwo imodoka yageragezaga kuyihunga umumotari wari wataye icyerekezo cye, yagwanye n'abagabo babiri yarahetse umwe muri bo wari umucuruzi w'ihene ahita apfa, umumotari nundi mugenzi we bo bajyanwa ku bitaro bya Rwamagana bakomeretse bikomeye.
Uretse uwo mugabo wapfuye, ihene 2 muri eshanu bari bakikiye kuri moto zihise zipfa. UKWELITIMES yagerageje kuvugana n'umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun ntibyadukundira mu gihe hari andi makuru yaboneka ku bijyanye niyo mpanuka twaza kuyabagezaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









