Perezida Kagame yaganiriye na Faure Gnassingbé ku ntambara yo muri RDC
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byihariye na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Igihugu ya Togo akaba n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nyuma y’ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu bombi, Perezida Kagame na Perezida Gnassingbé bahuriye mu nama n’Itsinda ry’Inzobere ryashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rigizwe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Afurika.
Iri tsinda rigizwe na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria; Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia; Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana; na Catherine Samba-Panza wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.
Ibiganiro byabo byibanze ku isesengura ryimbitse ry’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, aho bagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro bya dipolomasi bikomeje, ndetse n’ingamba zafatwa mu gukomeza kunoza imikoranire hagati y’ubuhuza bwo ku rwego rw’akarere n’ubw’umugabane wa Afurika.
Abitabiriye iyo nama bashimangiye ko guhuza imbaraga z’akarere k’Ibiyaga Bigari n’iz’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari ingenzi mu kwihutisha inzira iganisha ku mahoro arambye, umutekano n’ituze rirambye mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.
Iyi mihate igaragaza ubushake bwa Afurika bwo kwikemurira ibibazo byayo binyuze mu biganiro bya politiki, ubuhuza n’ubufatanye bwubakiye ku bwumvikane n’inyungu rusange z’akarere.


Kinyarwanda
English
Swahili









