
Perezida Tshisekedi yahaye isezerano abaturage nyuma y’uko M23 ifashe Goma
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yijeje abaturage be kwihorera ku bo yise ‘abaterabwoba’ n’ababafasha yise ‘ababyeyi babo’. Ibi yabigarutseho mu ijambo rya mbere yageneye Abanyecongo guhera M23 yafata umujyi wa Goma, aho yavuze ko Congo itazaseba ahubwo izarwana kandi igatsinda.
Yahamagariye abaturage kujya inyuma y’ingabo z’Igihugu FARDC ndetse akangurira urubyiruko kwinjira mu ngabo ku bwinshi.
Ubutegetsi bwa Kinshasa iyo buvuga abaterabwoba baba bashaka kuvuga M23, naho bavuga ababafasha bakaba bavuga u Rwanda, nubwo buri gihe ruvuga ko rudafasha M23.
Iri jambo rya Tshisekedi ryaje nyuma y’inama za EAC na SADC zigaga ku kibazo cy’intambara ihanganishije M23 na FARDC, aho EAC yasabye ko impande zombi zigirana ibiganiro.