Dr. Habineza Frank yanenze imyitwarire ya Perezida Ndayishimiye w'u Burundi

Mar 30, 2025 - 12:52
 0

Frank Habimeza, umuyobozi w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yanenze imyitwarire ya Prerezida Ndayishimiye w'Uburundi umaze igihe atangaza amagambo y'ubushotoranyi ku Rwanda.

Guhera mu ntangiriro za 2024, Igihugu cy'Uburundi cyikomye u Rwanda aho  iki gihugu kivuga  ko u Rwanda rutera inkunga  umutwe wa RED-Tabara urwanya Leta y'u Burundi.

Kuva icyo gihe, Perezida w'u Burundi yatangiye kumvikana atangaza amagambo akomeye ku Rwanda, biza  no gutuma afunga imipaka ihuza ibihugu byombi. Icyi gihugu kandi  cyoherereje Abasirikare bacyo kurwana na M23 aho bafatanya ni ngabo za Leta ya Congo ndetse na FDLR igizwe n'abarwanyi basize bakoze Jenocide mu Rwanda.

 Perezida Ndayishimiye yongeye gushimangira uwo mugambi mu kiganiro aheruka guha BBC, aho yumvikanye avuga ko mu gihe umutwe wa RED-Tabara avuga ko ufashwa n’u Rwanda waba uteye Umujyi wa Bujumbura, u Burundi na bwo buzahita butera Umujyi wa Kigali.

Ati “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa Red- Tabara. Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Dr. Frank Habineza mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa mu mpera z'icumweru gishize nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Gakenke, yagaragaje ko imvugo ya Ndayishimiye idakwiye, bijyanye no kuba Abanyarwanda n’Abarundi basanzwe ari abavandimwe.

Yagize ati  “Biteye ubwoba n’agahinda, kuko u Rwanda n’u Burundi turi abavandimwe. Twese turabizi ko u Burundi ari igihugu cyavutse ku Rwanda. Tuzi ko duhuje muri byose yaba umuco n’ururimo; hafi 95% turahuje. Murabizi ko n’umwana w’umwami w’u Rwanda yagiye gutegeka i Burundi, banga ko abana barwanira ubutaka, ubwatsi n’ibindi.”

Dr. Habineza by’umwihariko yagarutse ku mateka yo mu myaka ya 1,500; ubwo u Rwanda n’u Burundi byasinyanaga amasezerano y’uko nta gihugu kizongera gutera ikindi.

Ni amasezerano icyo gihe yasinywe hagati y’umwami Mutara I Semugeshi w’u Rwanda na Mutaga II w’u Burundi; mu rwego rwo gushyira iherezo ku bushotoranyi bwari bumaze igihe buba hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Ni ubushotoranyi burimo ubwabyaye intambara ikomeye yasakiranyirije Abanyarwanda n’Abarundi ku ngoma y’umwami Yuhi Gahindiro ahitwa mu Kirundo; hapfa ingabo nyinshi cyane z’impande zombi.

Dr. Habineza yavuze ko ibimaze iminsi bitangazwa na Ndayishimiye birimo umugambi wo kwica amasezerano yasinywe, ikindi bikaba binababaje.

Ati: “Abarundi n’Abanyarwanda bigeze kurwana, ndetse barapfa benshi hariya bita mu Kirundo. Mu Kirundo ni hakurya yo mu Bugesera. Impamvu hitwa Kirundo habaye imirambo myinshi yarunzwe hariya. Basinyanye amasezerano y’uko nta Munyarwanda cyangwa Umurundi bazongera kurwana igihe cyose.”

“N’ubwo atari amasezerano yanditswe abami barayavuze bayumvikanaho, kandi kugeza kuri uyu munota imyaka imaze gushira irarenga 500. Perezida w’u Burundi rero iyo avuze biriya bintu, aba ari kwica amasezerano yasinywe n’Abanyarwanda n’Abarundi ko tutagomba kurwana.”

Umuyobozi w'ishyaka Green Party yavuze ko uko byagenda kose umwuka mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi uzagarurwa no kwicara ku meza y'ibiganiro.

Mar 31, 2025 - 18:39

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.