Angola yatangaje italiki izaberaho ibiganiro bizahuza M23 na DRC

Mar 13, 2025 - 13:43
 0

Angola yatangaje ko ibiganiro bizahuza Leta ya Congo na M23, bizaba taliki 18 Werurwe 2025, Bikazabera mu Murwa mukuru wa Angola, Luanda.

Ni ibiganiro bizaba mu rwego rwo guhagarika intambara imaze iminsi  yibasiye u Burasirazuba bwa DRC. Iyi taliki yashyizweho nyuma  gato y’uko Perezida Félix Tshisekedi ahuye na mugenzi we uyobora Angola, Joao Lorenco.

Uguhura kwabo kwakurikiwe n’itangazo rivuga ko Leta ya Congo yemeye ibiganiro n’umutwe wa M23.

Ingingo yari ikubiye muri iryo tangazo igira iti: “Nyuma y’uruzinduko ruto rwakozwe na Nyakubahwa Tshisekedi arukorera i Luanda muri Angola nk’igihugu cy’Umuhuza mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hagiye kubaho guhura na M23 mu minsi mike iri imbere bikazabera i Luanda”.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Tina Salama yemeza ko koko uwo muhuro uteganyijwe kuri iyo tali, gusa ntiharamenyekana abajya muri ibyo biganiro bahagarariye impande zombi.

Perezida Lourenço umaze imyaka igera kuri ine ari umuhuza mu kibazo cya DR Congo mu kwezi gushize yatangaje ko agiye guhagarika izo nshingano kugira ngo akore imirimo yo kuba umuyobozi w'Ubumwe bwa Afurika yari kwemezwaho.

Mar 13, 2025 - 13:44

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.