Perezida Tshisekedi yagiye muri Angola kugisha inama ku bibazo by'umutekano muke muri RDC
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, yagiriye uruzinduko rugufi rw’akazi mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Perezida João Lourenço, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri iki gihe.
Ibiganiro byabo byibanze cyane ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira uburasirazuba bwa RDC, aho Perezida Tshisekedi yasobanuye ko igihugu cye gihanganye n’“intambara cyagabweho ku ngufu”.
Yagaragaje ko umutekano muke umaze igihe ari inzitizi ikomeye ku iterambere n’amahoro arambye mu gihugu.
Nyuma y’iyo nama, Perezida Tshisekedi yashimye cyane ibyifuzo n’ibitekerezo byatanzwe na João Lourenço, abisobanura nk’“ibyifuzo bifite akamaro kanini”, bishobora gutanga umusanzu ufatika mu gushakira RDC amahoro n’umuti urambye w’ibibazo by’umutekano.
Perezida João Lourenço, nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakomeje kugaragaza ubushake bwa AU mu gufasha gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano mu karere, binyuze mu biganiro no mu nzira z’amahoro.
Uru ruzinduko rwamaze amasaha make, aho Perezida Félix Tshisekedi yasubiye i Kinshasa ku mugoroba wo kuri uyu munsi, akomeza gahunda ze za buri munsi, mu gihe RDC ikomeje gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke by’umwihariko mu Burasirazuba bw’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









