
U Rwanda ntirwakiriye neza ibyo Ndayishimiye akomeje kuruvugaho
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko u Rwanda rwatunguwe n’imvugo ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wavuze ko ngo u Rwanda rushaka gutera u Burundi runyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko nabo ngo bakaba biteguye kuba batera Kigali banyuze mu ntara ya Kirundo.
Ndayishimiye yabivuze mu kiganiro yagiranye na BBC, agaragaza ko u Rwanda ngo ruzanyura muri Congo rutera u Burundi.
Yagize ati” “Tuzi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Republika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, rubicishije ku mutwe wa Red- Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibyo bivugwa bitangaje kuko inzego z'umutekano ku mpande zombi zari zaratangiye wo gushaka umuti w’ibibazo.
Mu mwaka wa 2024, nibwo Leta y'u Burundi yafashe iya mbere itangaza ko yafunze umupaka wayo uyihuza n’u Rwanda. Icyo gihe bwavuze ko u Rwanda arirwo rufasha umutwe wa RED-Tabara ku bugabaho ibitero mu gihe rwo rwagiye rubihakana.