Banki nkuru y'u Rwanda yihanangirije abacuruza amafaranga mu buryo butemewe
Ubuyobozi bwa Banki nkuru y'u Rwanda (BNR), bwaburiye Abantu batanga Serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga batabifiye uburenganzira, imenyesha ko bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.
Mu itangazo Banki nkuru y'u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa 25 Werurwe 2025, yagaragaje ko uruhushya rwo gutanga izi Serivisi rutangwa gusa na BNR, inamenyesha ko ubirenzeho ahanwa n'amategeko y'u Rwanda.
Itangazo riragira riti ''Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) iramenyesha abantu bose ko gukora serivisi zo kohererezanya amafaranga nta ruhushya cyangwa gukoresha ibigo by'ababikora bidafite uruhushya bitemewe kandi bihanwa n'amategeko y'u Rwanda
Uruhushya rwo gutanga izi serivisi rutangwa na Bank Nkuru y'u Rwanda (BNR) gusa kandi kubikora nta ruhushya bigira ingaruka mbi zirimo: Ubwambuzi bushukana, igihombo cy'amafaranga, iyezandonke n'ibyaha bifitanye isano na yo, ndetse n'ibindi bikorwa binyuranyije n'amategeko''.
BNR kandi yibukije abantu bose ko hari ibigo by'Imari yahaye uruhushya rwo gukora serivisi zo kohererezanya amafaranga akaba ari byo byonyine bemerewe kugana.


Kinyarwanda
English
Swahili









