Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro ku mutekano w’ubukungu i Riyadh
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, muri King Abdulaziz International Conference Center i Riyadh muri Arabia Saudite, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ni ikihe kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu?”
Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe uburyo isi ishobora kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku bufatanye, uburinganire mu bucuruzi mpuzamahanga, no kubaka umutekano w’ubukungu uhamye ku rwego rw’isi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko gusubiramo imiterere n’imikorere y’ubucuruzi mpuzamahanga, avuga ko imikorere isanzweho idatanga amahirwe angana ku bihugu byose.
Yagize ati “Ntidushobora kugera ku mutekano w’ubukungu nyawo igihe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikomeje gusigara inyuma. Tugomba gushaka uburyo bushya bwo kugabana amahirwe n’umusaruro w’ubukungu mu buryo bungana.”
Perezida Kagame yibukije ko iterambere ry’ukuri ridashoboka igihe ubufatanye mpuzamahanga budashingiye ku buringanire n’ubwizigame. Yashimangiye ko gukemura ikibazo cy’ubusumbane mu bucuruzi ari imwe mu nzira zo kurengera ubukungu bw’isi yose.
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho, bisaba ko ibihugu bikize n’ibikennye bifatanya mu buryo bunoze, aho buri ruhande rugira uruhare rugaragara mu kubaka ubukungu bufite ishingiro.
Ibi biganiro byahuje abakuru b’ibihugu bitandukanye, impuguke mu bukungu, abayobozi b’amabanki makuru n’abashoramari mpuzamahanga, bagamije gusangira ibitekerezo ku buryo ubukungu bw’isi bwakubakwa ku musingi w’ubufatanye, ubwizerane n’uburinganire.
Ibiganiro byabereye i Riyadh bikomeje gufatwa nk’umwanya ukomeye wo gutekereza ku hazaza h’ubukungu bw’isi, by’umwihariko ku bijyanye n’uko ibihugu bishobora kubaka umutekano w’ubukungu uhamye udashingiye ku bwikanyize, ahubwo ushingiye ku buringanire, ubufatanye n’ubwizigame.


Kinyarwanda
English
Swahili









