Huye: Imibiri isaga 380 y’abishwe muri Jenoside imaze kuboneka, bamwe bari barayubakiye hejuru
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 isaga 380 imaze kuboneka anasobanura Ibyateye bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ngoma kubaka hejuru y’abantu kandi bamwe muri bo bari bazi amakuru.
Siboyintore Théodate Perezida wa Ibuka muri ako Karere ka Huye mu kiganiro kihariye kirambuye yagiranye na Ukweli Times, yavuze ko impamvu nyirizina y’ iboneka ry’imibiri y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ari uko bamwe mu bari bazi amakuru mbere bari baranze kuyatanga cyangwa ngo bavugishe ukuri uretse ko ngo aha muri ako kagari hari za bariyeri zari zikomeye muri icyo gihe cya Jenoside aho izo bariyeri zakumiraga abantu bavaga Nyaruguru, Gikongoro, yari Komine Rwinyoni aho babaga bahungiye muri Perefegitura ya Butare bikarangira bahiciwe.
Yagize ati" urebye hari abantu bari baranze gutanga amakuru ariko ubu bamwe muri bo hari abagenda bafungurwa bakagaruka barahinduye imyumvire bikarangira bavugishije ukuri ndetse bakerekana aho iyo mibiri y’abishwe iherereye, niyo mpamvu ubu turimo tuyibona".
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye yavuze ko izo bariyeri zabaga zagose ibice byinshi byo mu Karere ka Huye cyane mu Murenge wa Ngoma aho izo bariyeri zakumiraga abantu kwinjira mu mujyi kubera ko zaheraga ku Kamatyazo hafi y’umujyi wa Huye zikagera mu Matyazo hagati mu muhanda munini uva i Kibeho zigakomereza mu Kagari ka Ngoma ndetse no mu midugudu ya za Kabucuzi aho muri ibyo bice byose habaga harinzwe cyane kuburyo nta wari buhatambuke.
Siboyintore yasobanuriye Ukweli Times ko icyateye gutinda kubona imibiri y’abo bantu basaga 380 ahanini ari uko hari abahishaga amakuru kandi bayazi ndetse benshi mu bari batuye aho bakaza kwimuka bigatuma iyo mibiri yubakirwaho inzu n’abimukira bagiye bimukira muri uwo Murenge.
Ku bijyanye n'ikibazo cy'abantu bubatse hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, umuyobozi wa Ibuka yavuze ko "hari benshi bubakiye hejuru y’abantu babizi ariko nanone kubera ko abantu benshi bubatse aho ari abimukira birashoboka ko hari n’abahubatse nta makuru bafite uretse ko izo nzu zasenywe urebye uko tugenda dutangarizwa amakuru niko natwe hari ibice tugenda dutangariza abantu kwirinda kubakamo".
Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Huye muri rusange burasaba abanya-Huye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gutanga amakuru kubayazi hagamijwe kwirinda amakosa nk'ayo yo kubakira ku bantu ndetse ko abantu baharanira ubumwe hagamijwe kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi, ni mugihe kandi ibikorwa byo gushakisha imibiri y’inzira karengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri uwo Murenge wa Ngoma muri ako Karere ka Huye bigikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









