issa
U Rwanda rwakiriye 164 barimo impunzi n’abimukira baturutse muri Libya

Feb 26, 2026 - 11:46
 0

Leta y’u Rwanda yakiriye impunzi n’abimukira 164 bari baraheze muri Libya, bose bakomoka mu bihugu byo muri Afurika.

Aba bantu bageze mu Rwanda ku wa 25 Gashyantare 2026.

Ni abantu barimo 143 bakomoka muri Sudani imaze imyaka hafi igera kuri itatu irimo intambara, 19 bakomoka muri Eritrea, umwe ukomoka muri Ethiopia n’umwe wo muri Sudani y’Epfo.

Iyo gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira baturuka muri Libya, izwi nka ETM (Emergency Transit Mechanism) ishingiye ku masezerano u Rwanda rwagiranye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ikaba igamije gushakira impunzi n’abimukira baheze muri Libya aho kuba by’agateganyo mu gihe bashakirwa ibihugu bazabamo burundu.

Impunzi n’abimukira baturuka muri Libya bacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera. Aho ni ho batangira ibyangombwa, bigasuzumwa mbere yo koherezwa mu bindi bihugu byemeye kubakira ngo babituremo.

Kuva ETM yatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira 2760 baturutse muri Libya, barimo abarenga 2500 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira.

Feb 26, 2026 - 12:22