issa
Ngoma:  Basabwe  kubwiza urubyiruko ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Apr 14, 2026 - 08:39
 0

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda by'umwihariko mu Murenge wa Zaza, mu butumwa bwahatangiwe abakuze basabwe kubwiza urubyiruko ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho kuyagoreka .

Ibi babisabwe ku wa 12 Mata 2026 ubwo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Zaza, haberaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwahatangiwe abakuze basabwe kwigisha urubyiruko amateka nyayo aho kuyabigisha bayagoreka. 

Kuwa 12 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza no muzindi nyubako za Paruwasi, bizeye kuhabonera ubuhungiro, bagabweho igitero n’interahamwe zibicira muri Kiliziya.

Mu buhamya bwatanzwe na Gasinzigwa Joseline, hagaragajwe ubukana Jenoside yakoranywe mu cyahoze ari Komini Mugesera, aho yavuze ko Abatutsi bishwe n’abaturanyi babo bari baranateguye urutonde rw’abagombaga kwicwa.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, mu butumwa bwa IBUKA, yihanganishije abarokotse Jenoside, anagaragaza ko nyuma y’imyaka 32 urugendo rwo kwiyubaka rukomeje. Yanasabye Abanyarwanda bose gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, byagejeje igihugu mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, yibukije ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye gukomeza kwigishwa cyane cyane urubyiruko, kugira ngo bamenye ukuri kwaranze amateka

Yagize ati: “Kwibuka si ugusubira mu mateka mabi gusa, ni no kwiyemeza ko bitazongera ukundi. Tugomba gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, tukarwanya twivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Urubyiruko ni rwo mizero y’ahazaza, rukwiye kwigishwa amateka nyayo kugira ngo ruzabe umusingi w’u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri.”

Meya Niyonagira yanavuze ko abarokotse Jenoside bagomba gukomeza gufashwa no gushyigikirwa mu rugendo rwo kwiyubaka, anashimira ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigatanga icyizere cyo kongera kubaho ku bayirokotse.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Zaza, rushynguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga 12,000.

Apr 14, 2026 - 08:40