issa
Muhanga: Abarokotse Jenoside basabye abakiri bato guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda

Apr 14, 2026 - 07:30
 0

Mu gihe u Rwanda rugikomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokokeye mu karere ka Muhanga basabye abakiri bato kwirinda imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Babigarutseho ubwo mu Murenge wa Rongi, mu Karere ka Muhanga bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mujawase Anualithe, umwe mu barokokeye muri uwo Murenge, avuga ko hari byinshi bibi yabonye ubwo Jenoside yabaga nubwo yari akiri muto, birimo kwicwa kw'abo mu muryango we areba bakajugunwa mu ruzi rwa Nyabarongo. Amateka mabi avuga ko urubyiruko rwagakwiye kwigiraho rwirinda imvugo z’urwango n’amacakubiri mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwitandukanya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo rugashyira imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubufatanye rukanamagana abapfobya Jenoside bigiza nkana.

Depite Karinijabo Barthélemy yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Ndiza, ubu hazwi nko mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi, yatewe umurindi n’abari abayobozi baho kuva mu 1959 kugeza mu bihe bya za Repubulika.

Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye yigishwa mu buryo butandukanye, kugeza ubwo bamwe batangiye kwibona mu byiciro by’amoko cyane kurusha kwiyumva nk’Abanyarwanda, ibintu yavuze ko bigaragaza ikigero Jenoside yakorewe Abatutsi yateguweho ndetse igateguranwa ubugome.

Depite Karinijabo Barthélemy yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwanya wo kwibuka, guha icyubahiro abayiciwemo no gufata mu mugongo abayiburiyemo ababo, ndetse ari n’umwanya wo kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yibukije kandi abari aho ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo musingi w’iterambere ry’Igihugu, asaba buri wese kugira uruhare mu kurusigasira no guharanira ko Abanyarwanda baba umwe.

Abari aho basabwe kubwiza abana babo ukuri ku mateka asharira u Rwanda rwaciyemo kugira ngo bakurane umuco w’ubumwe ndetse babashe kwirinda icyabatandukanya.

Apr 14, 2026 - 07:41