Nyamasheke: Batanu bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwabaciriye
Abantu batanu bo mu Mmurenge wa Kagano Karere ka Nyamasheke barimo na nyir’akabari batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uwitwa Nkurikiyumukiza Daniel, wasanzwe yapfuriye imbere y’akabari k'uwitwa Uwiringiyimana Immaculee.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano ku wa 20 Mutarama 2026.
Amakuri agera kuri UKWELITIMES,amvuga ko ahagana saa ine ari bwo nyakwigendera, Nkurikiyumukiza yaciriye abakekwa, mu rupfu rwe baramusunika akubuta umutwe ku rukuta arapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’izindi nzego zirimo DASSO, Polisi n’Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha, ruta muri yombi abantu batanu bakekwaho uruhare mu rupfu, uwa gatandatu akaba yatorotse.
Yagize ati “Hari abantu batawe muri yombi barimo na nyir’akabari. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa”.
Yaboneyehi gusaba abaturage kujya birinda urugomo no gutangira amakuru ku gihe igihe bamenye ikintu gishobora guhungabanya umutekano.


Kinyarwanda
English
Swahili









