Nyamasheke: Nta cyizere cyo gusarura kubera izuba ryangije imyaka yabo
Abaturage bakorera ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Nyabitekeri bababajwe n’uko nta cyizere cy’imibereho yabo nyuma y'amapfa yibasiye uwo murenge, imyaka yabo ikaba irimo ishira yuma kubera izuba.
Bamwe mu bahinzi bakorera mu murenge wa Nyabitekeri ahazwi nko ku Ntango bemeza ko batizeye kuzasarura kuko iwabo havuye izuba ryinshi rikangiza imyaka mu mirima.
Abo baturage babwiye UKWELI TIMES ko ayo mapfa barimo guhura nayo azagira ingaruka mbi ku mibereho yabo ndetse no ku myigire y’abana babo bitewe n’uko ngo ubuhinzi ari bwo bakuraho ibijyanye n’ibyo kurya ndetse na mafaranga abafasha kwishyurira abana babo amashuri.
Ngabonzima Celestine, umuturage ukorera ubuhinzi muri uwo murenge, avuga ko nta kizere cy’uko azabona umusaruro azakuramo ibyo kurya ndetse akaba yanasagurira amasoko wenda akabona udufaranga two kwishyurira abana amashuri.
Yagize ati “Imyaka twateye yahuye n’ibibazo by’izuba ryinshi, bituma umusaruro twari twiteze tuwukuraho amaso. Ubu rero ikibazo dufite ni uko n’utwo dufaranga twari buzakuremo tukishyurira abana ishuri natwo tutazavamo.”
Sibayintore, umuturage akaba n’umuhanzi utuye mu kagari ka Ntango, avuga ko ibigori yateye yari yafashe ideni ry’imbuto atazabasha kuryishyura, ndetse ko bizamugora kubona ubwishyu bw’ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Nateye imbuto y’ibigori nari nafashe ideni mu baturanyi bacuruza imbuto ariko sinzabasha kuryishyura, yewe sinzi ko n'amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza azaboneka. Erega twe dutunzwe n’ubuhinzi, iyo rero imyaka idupfanye bigeze aha benshi muri twe duhura n’ibibazo by’ubukene n’inzara.
Ku wa 23 Ukuboza 2025, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bari basuye uyu murenge wa Nyabitekeri mu rwego rwo kwigira hamwe ingamba zo kongera umusaruro no mu gihe imvura iba yabuze, aho abaturage bigishijwe ko bagomba kuhira ndetse n’imyaka yemera gusasirwa bakayisasira.
Ubuyobozi kandi bwari bwakanguriye abaturage kwishakamo ibisubizo umusaruro wabo ukiyongera, ibintu abaturage bavuga ko badashoboye bitewe n’uko ngo nta bushobozi bafite bwo kugura bimwe mu bikoresho byo kwifashisha bongera uwo musaruro ahubwo bakaba basaba Leta inkunga yabyo.


Kinyarwanda
English
Swahili









