issa
Kayonza: Imvura yasenye inzu nyinshi n'ibyumba by'amashuri (Amafoto)

Mar 19, 2026 - 12:16
 0

Imvura yaguye mu ijoro rishyira ku wa Kane mu Kirere ja Kayonza, yasenye ibisenge by’inzu 21 z’abaturage n'urusengero ndetse n’igisenge cy’amashuri agera kuri arindwi ku ishuri ribanza rya EP Amahoro ADEPR ryi mu Murenge wa Ndego.

Kayonza: Imvura yasenye inzu 21 n'ibyumba by'amashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangaje ko imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, yatwaye ibisenge by’inzu 21 z’abaturage, urusengero ndetse n’igisenge cy’amashuri arindwi ku ishuri ribanza rya EP Amahoro ADEPR riherereye mu Murenge wa Ndego.

Iyi mvura yaguye ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2026 ikaba yaribasiye cyane Umurenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bisangwa Emmanuel yabwiye IGIHE ko iyi mvura yibasiye inzu 21, aho yasenye ibisenge byazo harimo esheshatu igisenge cyose cyavuyeho kikagenda, mu gihe izindi zangiritse ku buryo abaturage batazibamo.

Yavuze ko abaturage bangirijwe n’iyi mvura abenshi bacumbitse mu baturanyi babo mu gihe bagitegereje gufatanya n’ubuyobozi mu gusana ibyangiritse.

Ati “Twabashije kuganira n’abaturage ndetse n’abanyeshuri bari bari gukora ibizamini, twateye ihema kugira ngo bakomeze ibizamini, ku baturage turabashishikariza gutera ibiti no gukomeza ibisenge by’inzu zabo kugira ngo twirinde ko umuyaga wazatwara inzu zacu.”

Kuri ubu abaturage ndetse n’abayobozi bakomeje umuganda wo kugira ngo basane ibyangiritse.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.

Mar 19, 2026 - 12:21