Uwacu Jean Bosco wakiniye APR FC yashyinguwe(Amafoto)
Umunyabigwi wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi n’amakipe arimo APR FC, Uwacu Jean Bosco ndetse wari umutoza mukuru wa Sunrise FC, yashyinguwe mu irimbi ryo mu Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge.
Uwacu yashyinguwe mu Rugarama kuri uyu wa mbere tariki 19 Mutarama 2026 mu gihe amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo no kuri uyu wa Mbere.
Uwacu, wari usanzwe ari umutoza wa Sunrise FC kuva mu mwaka wa 2023, yari amaze igihe arwaye. Uburwayi bwe bwatangiye mu mpera z’umwaka ushize, aho yabanje kurwara akaboko.
Nyakwigendera yaherukaga kugaragara ku mukino Sunrise FC yakinnyemo na Miroplast FC wabaye mu Gushyingo 2025. Icyo gihe ntabwo yawutoje kubera ko yawurebeye mu bafana kubera ko ikibazo cy'uko atari ameze neza.
Nyakwigendera Uwacu Jean Bosco, yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Police FC na APR FC. Uyu mutoza yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndestse yari yatangiye akazi k’ubutoza n’ubwo atabimazemo igihe.


Kinyarwanda
English
Swahili









