Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zifatanyije n’abaturage mu muganda udasanzwe
Ku wa Gatanu, Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique, zifatanyije n’abaturage b’umujyi wa Mocímboa da Praia mu gikorwa cy’umuganda rusange cyo gukora isuku.
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda RDF n’abaturage bo muri aka gace, cyibanze ku gusukura imihanda, gusibura ibinogo, gukuraho imyanda no gusukura ahakorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ibiro bya Leta.
Abaturage bishimiye cyane iyi gahunda, bavuga ko igaragaza ubusabane bukomeye hagati yabo n’ingabo z’u Rwanda, ndetse ko ifasha kongera kubaka icyizere n’isuku nyuma y’imyaka myinshi y’intambara yari yarasize ahantu henshi hangiritse.
Umwe mu baturage witwa João Macamo yagize ati: “Twishimiye kubona abasirikare b’u Rwanda badufasha muri ibi bikorwa. Ntibari abarinzi gusa, ahubwo ni abavandimwe bacu bafatanya natwe kubaka ubuzima bushya.”
Ubu bufatanye bukomeje gukomeza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Mozambique, aho Ingabo z’u Rwanda zimaze kugarura ituze mu bice byinshi byari byarigaruriwe n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro.
Mocímboa da Praia ni umwe mu mijyi yafashwe n’izi ngabo mu 2021, ubu ukaba warongeye kugira ituze n’iterambere rihambaye kubera ibikorwa byo gusana ibikorwa remezo, kugarura serivisi za Leta no gufasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe.
Iki gikorwa cy’isuku cyabaye kimwe mu bikorwa byinshi Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Mozambique birimo gufasha mu burezi, ubuvuzi, n’imishinga y’iterambere rusange, byose bigamije kubaka amahoro arambye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









