RDC izakira inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari birimo n'u Rwanda
Minisitiri w’Isaranganya ry’Ubukungu n’Ubuhahirane mu Karere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Floribert Anzuluni, yemeje ko Inama isanzwe y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa CIRGL (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs) izabera i Kinshasa ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Uyu mwiherero uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu Karere k’ibiyaga bigari.”
Mu gihe cy’iyi nama, RDC izahabwa ubuyobozi bushya bwa CIRGL mu buryo bw’ihinduranyabikorwa (présidence tournante). Minisitiri Anzuluni yavuze ko iyi nama izaba umwanya mwiza kuri RD Congo yo gukomeza ibikorwa byo gushakira amahoro akarere, cyane cyane mu karere k’iburasirazuba ka RDC kagifite ibibazo by’umutekano muke bitewe n’imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23, bivugwa ko ishyigikiwe n’u Rwanda.
Yagize ati “Ubuyobozi bushya bwa CIRGL buzaha igihugu cyacu amahirwe yo gushimangira ibikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere kacu, no gushimangira ubufatanye n’ibihugu bituranyi.”
CIRGL ni umuryango uhuza ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, washinzwe mu rwego rwo guteza imbere amahoro, ubutwererane n’iterambere rirambye. Ubarizwamo ibihugu 12 birimo RDC, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique, Angola, Zambia, Sudani na Ethiopia.


Kinyarwanda
English
Swahili









