issa
Joseph Kabila yasubije Fayulu wamusabye kuva i Goma

Jun 3, 2025 - 10:36
 0

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibukije Martin Fayulu ko afite uburenganzira busesuye bwo kuba aho ashaka hose mu gihugu cye, harimo n’umujyi wa Goma, aho aherutse kugaruka avuye mu buhungiro.

Ibi yabivuze nyuma y’uko ku wa Mbere, tariki ya 02 Kamena 2025, Martin Fayulu, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse akaba yaranigeze kwiyamamariza kuyobora DRC, asohoye ubutumwa bugenewe abaturage abinyujije mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki LAMUKA ayoboye.

Mu butumwa bwe, Fayulu yagarutse ku banyapolitiki barimo Perezida Felix Tshisekedi, Corneille Nangaa, n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila umaze iminsi mike agarutse mu gihugu avuye mu buhungiro, akimara kugaruka agahitira i Goma, umujyi uri kugenzurwa na AFC/M23.

Fayulu yavuze ko 'nta mpamvu yumvikana yo kujya gukorana n’abasenye igihugu,' anasaba Kabila n’abandi kuva i Goma.

Yagize ati: "Inzira yonyine yo gukosora amakosa y’ahahise ni ibiganiro, si ubugambanyi. Ndabasaba kuva i Goma, uyu mujyi wahowe Imana ariko uri mu maboko y’abanzi."

Mu gusubiza ibi, Joseph Kabila yabwiye Fayulu ko Goma ari igice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko nk’Umunyekongo afite uburenganzira bwo kuhaba no gukorera ibikorwa bye aho ari hose mu gihugu.

Yagize ati: "Goma ni muri Congo. Ndi hano ndi kumwe n’abaturage, mu gihe wowe uvugira kure. Nahisemo inzira yo gufasha kubaka Igihugu. Niba ushaka ibiganiro, ndahari. Ndi hano i Goma."

Kabila umaze amezi 18 mu buhungiro, yagarutse mu gihugu avuga ko yifuza gutanga umusanzu mu kugarura icyizere n’umutekano mu gihugu cye. Kuri ubu ari mu bikorwa byo kwakira abaturage n’amatsinda atandukanye, agamije kumva ibitekerezo byabo ku cyakorwa ngo igihugu kive mu bibazo bicyugarije.

Martin Fayulu yavuze ko Joseph Kabila akwiye kwitandukanya nabo yise abasenya igihugu 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com