issa
Turukiya yakiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Ukraine n’Uburusiya

Jun 3, 2025 - 09:56
 0

Inama iheruka y’amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine na Russia yabereye i Istanbul ku wa Mbere, tariki ya 2 Kamena, iyobowe na Turukiya, yasojwe n’icyo abayobozi bise intambwe nziza cyane cyane mu bijyanye n’ibibazo by’ubutabazi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turukiya, Oncu Keceli, yemeje ko iyo nama yabaye mu ibanga itarangiye nabi.

Nyuma y’iyo nama, Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Rustem Umerov, wari uyoboye intumwa za Ukraine, yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko impande zombi zageze ku musaruro ugaragara mu bijyanye n’ubutabazi.

Umerov yavuze ko Ukraine yagejeje ku Burusiya ibyo ishaka birimo guhagarika intambara nta yandi mananiza mu gihe cy’iminsi 30, kurekura imfungwa, no gusubiza abana n’abasirikare bakiri bato mu gihugu cyabo.

Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Russia, Vladimir Medinsky, yatangaje ko Russia izasubiza Ukraine imirambo y’abasirikare bayo 6,000 baguye ku rugamba nyuma y’iyo nama y’amahoro. 

Ibihugu byombi byumvikanye ku guhererekanya abasirikare bakomeretse cyane hamwe n’abari hagati y’imyaka 18 na 25, kandi Russia itanga igitekerezo cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi ibiri cyangwa itatu ku bice bimwe by’imirongo y’intambara, nk’uko Medinsky yakomeje abisobanura.

Ibihugu byombi biheruka guhura mu biganiro bigizwe n’abantu bahura imbonankubone tariki ya 16 Gicurasi i Istanbul, bikaba ari byo biganiro bya mbere nk’ibyo kuva muri Werurwe 2022. Muri ibyo biganiro, impande zombi zemeranyije ku guhererekanya imfungwa 1,000 kuri buri ruhande, biba ari byo guhererekanya imfungwa kwinshi kwabaye kuva intambara yatangira.

Jun 3, 2025 - 10:09