issa
Abari ku ruhande rwa Ukraine ntibumva ibyo guhura kwa Trump na Putin

Aug 16, 2025 - 00:14
 0

Abashyigikiye Ukraine barenga ibihumbi batangiye imyigaragambyo yo kwamagana inama igiye guhuza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, nyuma y'uko itazitabirwa na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Iyi nama iteganyijwe kubera i Alaska ikaba igamije gusaba u Burusiya guhagarika intambara. Ariko mbere y’uko itangira, abaturage benshi bashyigikiye Ukraine bateguye imyigaragambyo y’amahoro, bavuga ko bitumvikana ko ibiganiro bireba Ukraine bitagaragaramo uruhande rwayo.

Abigaragambya bitwaje amabendera ya Ukraine n’ibyapa byamagana iyo nama ndetse bagaragaza ko u Burusiya bukwiye guhagarika intambara kuri Ukraine. 

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawo washyize ahagaragara ko utishimiye iyo nama kuva yatangazwa, usobanura ko nta mahoro arambye ashobora kugerwaho mu gihe Ukraine idahagarariwe. Ibihugu biwugize byibutsa ko amasezerano yose y’amahoro agomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga, harimo kubaha ubwigenge n’ubusugire bwa Ukraine.

Perezida Zelenskyy nawe aherutse gutangaza ko nta cyemezo cyerekeye Ukraine kigomba gufatwa itabigizemo uruhare, ashimangira ko ibyo ari ugufata icyemezo kirwanya Ukraine kandi kidashobora gutanga umusaruro mu nzira y’amahoro.

Ku rundi ruhande, Trump yavuze ko atizeye cyane ko ibiganiro bye na Putin bizatanga umusaruro, ariko akongeraho ko bishoboka ko hazakurikiraho indi nama izahuza aba bakuru b’ibihugu bombi na Perezida wa Ukraine.

Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu i Alaska, saa moya z’ijoro ku isaha ya GMT (saa tatu z’ijoro i Kigali), ikaba ari ubwa mbere Trump na Putin bagiye guhura imbonankubone kuva Trump yasubira ku butegetsi.

Abigaragambya bakomeje kwerekana ko Alaska nayo yajya ku ruhande rwa Ukraine 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Abari ku ruhande rwa Ukraine ntibumva ibyo guhura kwa Trump na Putin

Aug 16, 2025 - 00:14
Aug 16, 2025 - 00:40