issa
Rayon Sports ibabariye ku munsi w’Igikundiro

Aug 15, 2025 - 20:12
 0

Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Yanga Africans ibitego 3-1 mu mukino wakinwe kuri Rayon Day.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, nibwo Rayon Sports yakoze ibirori byayo. Rayon Day yatangiye hakiri kare cyane haririmbwamo ibyamamare bitandukanye birimo Zeo Trap ndetse na Kenny Sol.

Aba bahanzi baje bakurikiye umukino wahuje ASK FC na Inyange FC. Ariko kandi haje gutangazwa abakinnyi Rayon Sports izakoresha uyu mwaka haza gutungurana herekanwa Pavel Nzilla nkuko twaraye tubibabwiye.  

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Yanga Africans SC watangiye. Ni umukino watangiye Rayon Sports ishyira igitutu gikomeye kuri Yanga Africans ndetse ku munota wa mbere gusa, Yanga yari yamaze gutsindwa igitego cya mbere.

Ni igitego cyabonetse ku makossa yaba myugariro ba Yanga Africans bahanahanye umupira birangira bitsinze.

Rayon Sports yakomeje kugenda yataka ariko Yanga Africans ukabona ko irimo kurusha cyane Rayon Sports. Iyi kipe nayo ku munota wa 29, Andy Boyeli yaje gutsinda igitego cya mbere cyo kwishyura nyuma y’amakosa akomoye yaba myugariro ba Rayon Sports.

Nubwo Yanga Africans yari ibonye igitego ariko n’ubundi yakomeje guhusha uburyo bwabaga bukomeye ari nako Rayon Sports inyuzamo ikataka.

Ku munota wa 30, Rayon Sporst yaje kubona uburyo bukomeye ku mupira wazamukanwe na Serumogo Ally agiye gutera mu izamu ba myugariro ba Yanga bahita bawurenze.

Ku munota wa 42, Yanga Africans yaje gutsinda igitego cya kabiri nyuma y’ikosa ryakozwe na myugariro wa Rayon Sports, Rushema Chris wananiwe gukuraho umupira ugafatwa na Boyeli, ahita ahereza Pacome Zouzoua ateye mu izamu, Drissa Kouyate abura aho umupira uciye.

Igice cya mbere cyaje kurangira Yanga Africans itsinze Rayon Sports ibitego 2-1. Ikintu gikomeye cyagaragaye muri iki gice cya mbere ni ukwiharira umupira cyane kwa Yanga Africans wabonaga barusha cyane abakinnyi ba Rayon Sports hagati mu kibuga.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zombi zikora impinduka. Ku ruhande rwa Rayon Sports abarimo Tambwe Gloire, Aziz Bassane, Sindi Paul Jesus binjiye mu kibuga. Ku ruhande rwa Yanga Africans abarimo Salum Abubakar, Farid Musa, Edmund John binjiye mu kibuga.

Ku munota wa 62, Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye nyuma yo kwinjiza mu kibuga Tambwe Gloire. Iyi kipe yatangiye gukina neza cyane ndetse ubona itangiye kwataka cyane izamu rya Yanga Africans.

Guhera ku munota wa 80, ikipe zombi zahise zitangira gukinira hagati mu kibuga ubona ko nta yirimo kurusha indi ku buryo wavuga ko iratsinda igitego.

Mu minota 5 y’inyongera Rayon Sports yaje gutsindwa igitego cya 3 gitsinzwe na Kabali Mwamnyeto ku burangare bw’umuzamu Drissa Kouyate wananiwe gukuraho umupira birangira igitego kigiye mu rucundura.

Umukino waje kurangira Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-1. Ni umukino wari mwiza twabonye Rayon Sports ubona ifite imbaraga mu kibuga ariko bakirimo kugorwa cyane na Sisiteme y’umutoza Afhamia Lotfi. Rayon Sports kandi byagaragaye ko kuzana Pavel Nzilla bifite ishingiro kuko Drissa Kouyate yagiye akora amakosa.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports ibabariye ku munsi w’Igikundiro

Aug 15, 2025 - 20:12
Aug 15, 2025 - 21:15