issa
Kevin De Bruyne yasezeye ku bafana ba Manchester City

Apr 4, 2025 - 14:24
 0

Umubiligi ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi wakiniraga ikipe ya Manchester City, Kevin De Bruyne, yasezeye ku bakunzi ba Manchester City.

Ni ubutumwa Kevin De Bruyne yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa gatanu tariki 4 Mata 2025, avuga ko bigoye kubitangaza ariko cyari cyo gihe cyo kubishyira ahagaragara gusa Manchester izahora ku mutima we ndetse n’uwu muryango we.

Kevin De Bruyne ubu butumwa yatangaje asezerera abakunzi ba Manchester City, ntabwo yigeze atangaza aho agiye kwerekeza gusa ibitangazamakuru by’i Burayi biravuga ko haramenyekana mu minsi iri imbere.

Umwaka ushize ikipe zitandukanye zo muri Saudi Arabia zagaragaje ko zimwifuza ariko Pep Gualdiola aza kumutsimbararaho amugumana muri Manchester City gusa ntacyo yamumariye kuko yagize imvune nyinshi muri uyu mwaka.

Kevin De Bruyne, yaje muri Manchester City avuye mu ikipe ya VFL Wolfsburg yo mu gihugu cy’ubudage mu mwaka wa 2015, bivuze ko asezeye amaze imyaka igera ku 10 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakipe uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yakinnyemo arimo Genk y’iwabo mu bubiligi kuva 2008 kugeza 2012 ndetse ni nayo yazamukiyemo. Kevin yaje kwerekeza mu ikipe ya Chelsea FC kuva 2012 kugeza 2014, aza kwerekeza muri Werder Bremen ku ntizanyo. KDB yaje kwerekeza mu ikipe ya Wolfsburg ari yo yavuyemo yerekeza muri Manchester City.

Uyu mubiligi kuva yatangira gukina yatsinze ibitego 180 atanga imipira 305 yavuyemo ibitego mu mikino 726.

Kevin De Bruyne yahesheje ikipe ya Mnachester City igikombe cya UEFA Champions League kimwe ifite kugeza ubu ndetse na Shampiyona y’ubwongereza inshuro 6 hamwe n’ibindi bikombe bitandukanye.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373