Haringingo Francis ntabwo atekereza gutwara igikombe n’iyi Kiyovu Sports afite
Umutoza wa Kiyovu Sports ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Haringingo Francis, yatangaje ko nta gikombe atekereza kubera abakinnyi afite bakiri bato.
Ku wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2026, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze ikipe ya Mukura Victory Sports ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona.
Ni umukino utari woroshye cyane ariko wacunzwe neza na Kiyovu Sports nubwo yari yatangiye itsinda igitego ikaza kwishyurwa ariko birangira itahanye amanota atatu.
Nyuma y’uyu mukino, Umutoza Haringingo Francis yatangaje ko nubwo ikipe ye irimo kwitwara neza ariko adatekereza igikombe uyu mwaka kuko barimo kubaka ikipe ikomeye ahubwo ishobora guhatanira igikombe umwaka utaha.
Yagize ati “ Mu mupira w’amaguru nta muntu waza adashaka ibintu byiza. Ndatekereza ko gutwara igikombe bitoroshye ariko natwe tukibonye ntabwo twacyanga. Tuzaza tuje guhangana ariko intego y’ikipe kwari ugutunganya ikipe kugira ngo isubire mu bihe byayo, umwaka utaha tuzabe twiteguye.”
Yakomeje agira ati “ Dufite ikipe y’abana bakiri bato, rimwe na rimwe n’ubunararibonye buba bukenewe. Rero ku by’igikombe sinabijyamo cyane. Urebye abo duhanganye, ubunararibonye bafite, ndatekereza ko twebwe twagenda gacye ariko mu mupira w’amaguru nta kidashoboka.”
Ikipe ya Kiyovu Sports imeze neza muri iyi minsi ndetse irimo kugaragaza imbaraga zihambaye mu mikinire ndetse n’ibyo irimo gukora muri Shampiyona. Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 31 ifata umwanya wa 5.


Kinyarwanda
English
Swahili









