
Tiger Woods acuditse na Venessa wahoze ari umukazana wa Perezida Trump
Umunyamerika w'umunyabigwi mu mukino wa golf, Tiger Woods, acuditse na Venessa Trump wahoze ari umugore wa Donald Trump Jr, umuhungu wa Perezida Trump.
Amakuru atangazwa na Daily Mail avuga ko Tiger Woods usanzwe ari n'inshuti ya Perezida Donald aherutse gutangira urukundo rushya na Vanessa Trump, wahoze ari umugore wa Donald Trump Jr.
Aba bombi urukundo rwabo rwatangiye mbere y'umunsi w’amashimwe uzwi nka (Thanksgiving) wizihizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kane wa nyuma w'ukwezi k'Ugushyingo buri mwaka.
Urukundo rwabo bakomeje kurugira ibanga, kugeza ubwo bagaragaraga bahuje urugwiro bari kumwe muri Florida aho batuye bombi.
Vanessa w'imyaka 47 afitanye abana batanu na Donald Trump Jr. batandukanye mu 2018. Naho Tiger Woods we, afite abana babiri yabyaranye na Elin Nordegren batandukanye mu 2010.
Tiger Woods asanzwe ari inshuti ya Perezida Trump