
Uganda: Abanyamahanga 177 baba mu gihugu nta byangombwa batawe muri yombi
Ubuyobozi bushinzwe kugenzura abenegihugu, Abinjira n’abasohoka (DCIC) muri Uganda bwataye muri yombi abantu 177 bakekwaho kuba mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Ni nyuma y’umukwabu wakozwe hirya no hino mu nkengero za Kampala, Kabalagala, Kansanga, na Muyenga.
Chimpreports yatangaje ko abafunzwe bakomoka muri Eritereya, Etiyopiya, Somaliya, Sudani y'Amajyepfo, Sudani, Ubuholandi, Ubwongereza, Kanada, na Suwede. Dosiye zabo zikaba ziri gutunganywa kugirango bakurikiranwe.
Muri Nyakanga 2024 ubwo umukwabo nk’uyu wakorwaga, abayobozi bataye muri yombi abimukira 135 bari batuye mu duce twa Kabalagala, Kansanga, Muyenga, ku muhanda wa Ggaba, no mu mujyi wa Kampala rwagati.
Mu Kwakira 2022, ubuyobozi bwasabye abanyeshuri bose b’abanyamahanga gushaka ibyangombwa by’ishuli kugira ngo birinde gusubizwa iwabo, nyuma y’ifatwa ry’abimukira 182 batemewe i Kampala.