Karongi: Yatawe muri yombi amaze kubaga ihene yari yibye
Umuhungu witwa Mutsindashyaka Kijanja wo mu Kagari ka Munanira,Umurenge wa Gitesi,mu Karere ka Karongi arekakwaho kwiba ihene y’umukecuru witwa Mukaremera Jeannette w’imyaka 75 agahita ayica.
Amakuru agera avuga ko yafashwe arimo gukaraba amaraso yayo yari yamugiye mu ku maboko.
Umuturage wo muri ako gace yavuze ko yagiye mu rugo rw'umukeru akasanga hene ahita ayizitura arayitwara, ayigejeje mu gihuru kiri hafi aho arayica ayihishamo.
Yakomeje avuga ko ngo kubera ko ayica amaraso yayo yari yamutarukiye mu ntoki, yagiye kuyakaraba ku kagezi gahari kitwa Mukorogero, ari naho yafatiwe.
Yongeye ko uwo mukecuru yaje kuyibuze aratabaza maze baturage n’inzego z’ibanze barayishakisha basanga uwo Mutsindashyaka ari kuri ako kagezi ka Mukorogero arimo gukaraba amaraso mu ntoki, baramufata ababwira ko ari amaraso y'ihene yibye yakarabaga.
Uyu musore yahise ajyanwa ku biro by’Umurenge ashyikirizwa ubugenzacyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne yabwiye Imvaho Nshya ko iyi ngeso y’ubujura igaragara muri aka karere muri iyi minsi yahagurukiwe.
Yagize ati” Twarayihagurukiye. Turi kongera amarondo n’umutekano ngo abantu barindirwe ibyabo. Uru rubyiruko rubura gukura amaboko mu mifuka ngo rukore, rugashaka kwiba iby’ababiruhiye ntibizaruhira. Turarugira inama yo gukora ibiruteza imbere rutibye iby’abandi”
Yavuze ko aka Karere karimo amahirwe menshi y’iterambere kandi urubyiruko ruhuzwa n’amahirwe ahari, uretse ko n’ubundi urumenyereye kwiba hari igihe ruhabwa akazi ukabona rudashaka kugakora,rwanakora ntirutange umusaruro ufatika kubera iyo ngeso mbi iba yararwokamye.
Ati” Nk’abo iyo tubafashe tubajyana mu bigo bibagorora,bakigishwa imyuga, tukabaha ibikoresho by’intangiriro, abumvise neza ibyo bigishijwe bakareka ubwo bujura bakagana inzira y’iterambere.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwifuriza abaturage kuzarya neza,mu mutuzo iminsi mikuru isoza umwaka, ari yo mpamvu bwiyemeje guhangana n’abo bajura, abanyarugomo, abasinzi,ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abandi bashaka kuvutsa abaturage uwo mudendezo.


Kinyarwanda
English
Swahili









