issa
Kirehe: Abahinzi barasaba  gukemurirwa  ikibazo bafitanye n'uwo bita umukire  wigabije amasambu yabo

Dec 9, 2025 - 13:46
 0

Abaturage barenga 10 bo mu kagari ka Rwayikona, mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe bavuga ko batunguwe no kubona umwe mu borozi arandura imbago mu butaka bwabo akiterera izindi agamije kubatwarira ubutaka bwabo.

Abo bahinzi bavuga ko ubutaka bwabo buherereye mu Mudugudu wa Tonerero Akagari ka Rwayikona, bagaragaza ko uwitwa Habarugaba Appolinaire aherekejwe n'aborozi bagenzi be bo mu Murenge wa Mushikiri,bajya mu masambu yabo bagakuraho imbago zari zisanzwe zigabanya ubutaka bwabo n'ubutaka bwahoze ari igisigara cya Leta bagashyiraho imbago nshya bagamije kubatwarira ubutaka .

Bamwe muri abo baturage batunzwe no guhinga ubwo butaka bavuga ko bambuwe ubutaka baguze abandi bakabuhabwa n'umubyeyi wabo wabuhawe na Leta mu 1962.

Sinamenye Jean Paul, umwe muri abo baturage yabwiye UKWELITIMES ko yagize agahinda nyuma yo  kwamburwa ubutaka bwe yiguriye ndetse ku buryo yashatse no kwiyahura ariko agahumurizwa n'abaturanyi be .

Yagize ati " Habarugaba yaraje arikumwe na Eliya barambwira ngo mve mu butaka bwanjye niguriye. Narababaye ku buryo nari ngiye kwiyahura bitewe nuko ubu butaka nibwo butunze umuryango wanjye .Iyo ntagira abaturage duturanye bambwiye ko ubuyobozi nabo bwabakemuriye  ikibazo kimeze nk'icyanjye."

Sinamenye yakomeje avuga ko imyaka ye yangijwe ndetse akarandurirwa uruzitiro rwagabanyaga urwuri n'umurima we ndetse anavuga ko kuva icyo gihe yonesherezwa n'uwo mworozi .

Ati " Habarugaba yatemye uruzitiro rw'imiyenzi twatugabanyaga ,yantemeye urutoki kandi ubu abashumba be baragira imyaka yanjye nabibwiye na  Mudugudu ariko ntacyo yabikozeho . Turasaba ubuyobozi kuturenganura tugasubizwa uburenganzira ku butaka bwacu ."

Mbonigaba Noah, nawe avuga ko we n'abavandimwe  be uwo mworozi yagiye mu masambu yabo yiterera imbago ku buryo yabatwaye ubutaka bunini .

Yagize ati " Uko turi abana 12 Data yaduhaye ubutaka mu isambu ye yahawe kera, ariko Habarugaba yaraje ahiteramo imboga adutwara ubutaka nkuko yabikoze abandi twegeranye ."

Umusaza witwa Gakara Jean, avuga ko ubutaka bwe yahaye abana be bwigabijwe na Habarugaba Appolinaire ashaka kubwororeraho .

Ati" Ubwo butaka nabuhawe na Leta nkuko yabuhaga abandi ariko nyuma nabuhaye abana banjye .Ubu barimo kububambura niyo mpamvu dusaba ubuyobozi ngo buturengere kuko ntabwo byumvikana ukuntu uriya mugabo abambura ubutaka nabahaye."

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Mushikiri  Iyamuremye Antoine avuga ko ikibazo cy'abo baturage ntacyo yari azi ariko ko agiye kugikurikirana .

Yagize ati " Icyo kibazo ntabwo nari nkizi, ntabwo nzi ko hari umuntu wajya mu murima  w'umuturage ngo yiterere imbago. Iyo umuntu afite ikibazo kijyanye n'imbago cyangwa amakimbirane ashingiye ku butaka yifashisha ubuyobozi hakarebwa abaturanyi bazi imbibi za kera hakarebwa uko ubutaka bwa buri muntu buteye ahari amakosa agakosorwa."

Uwo muyobozi akomeza avuga ko ibijyanye no konoshereza abahinzi bizakemurwa nuko aborozi bazitira inzuri zabo nkuko babisabwe mu ibaruwa ubuyobozi bwabandikiye.

Mu kagari ka Rwayikona ntabwo ari ubwa mbere abahinzi bavuga ko aborozi barenze imbaga zisanzwe zibagabanya bakigabiza ubutaka bw'abahinzi kuko mu ntangiriro z'uyu mwaka hari abahinzi banafunzwe bashinjwa kurandura imbago zatewe n'aborozi mu butaka bitaga ubwabo nyamara nkuko bigaragara mu cyemezo cyafashwe n'akanama kadasanzwe kashyizweho n'ubuyobozi bw'Akarere, ubwo butaka byagaragaye ko ari ubwa abahinzi.

Abaturage batuye mu kagari ka Rwayikona bavuga ko ubutaka Leta yahaye aborozi mu mwaka 2021 bugizwe n'igice kinini kidashobora kumeraho ubwatsi bugasaba ubuyobozi gusesengura iki kibazo kuko aborozi basatira imirima y'abaturage kugira ngo ariho batera ubwatsi bw'amatungo.

Dec 9, 2025 - 14:31