Sudan: IPC yatangaje ko I Darfur benshi barimo kwicwa n’inzara y’amapfa
Urwego mpuzamahanga rushinzwe kurwanya inzara no gufasha abafite ibibazo by’ibiribwa ku isi IPC, rwatangaje ko mu gihugu cya Sudan mu mujyi wa al-Fashir no mu wa Kadugli inzara ikomeje kwica benshi kubera kubura ibyo kurya n’amazi yo kunywa.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, mu itangazo ryashyizwe hanze na IPC rikaba rivuga ko inzara iri mu gihugu cya Sudan igeze ahabi cyane aho benshi bakomeje kwicwa nayo kubera kubura ibiribwa n’amazi meza yo kunywa.
IPC yavuze ko kubera umubare mwinshi w’abantu ubu bahungiye mu mujyi wa al-Fashir muri icyo gihugu cya Sudan benshi muri bo biganjemo abana barimo kwicwa n’inzara ikabije nubeo uwo muryango ugerageza gutanga ibyo kurya ariko bikanga bikaba bike kubera kuba benshi.
Urwego mpuzamahanga rushinzwe kurwanya inzara no gufasha abafite ibibazo by’ibiribwa ku isi IPC, rwavuze ko muri Sudan abaturage bakomeje guhunga bava muri uwo mujyi wa al-Fashir bari barahungiyemo berekeza mu bindi bice biwuturaniye birimo Tawila, Melit na Tawisha.
Habib Allah Yakoub umwe mu baturage bahunze uwo mujyi kubera kubura ibyo kurya yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko abahasigaye babayeho nabi cyane ndetse ko ubu guhunga uwo mujyi bitarimo gukunda kubera wamaze gufatwa n’inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa RSF wafashe uwo mujyi mu cyumweru gishize.
Yagize ati “Ntihari ibyo kurya bamwe batangiye kwicwa n’inzara, nta buryo bwo gutwara abarwayi bameze nabi buhari nta mazi meza ahari ndetse no gusohoka ugana ku isoko cyangwa uhunga ubu ntibirimo gukunda kubera umutwe wa RSF ubu urimo kuyobora al-Fashir".
Ibi bibaye mu gihe Loni ku wa 31 Ukwakira yari yashyize hanze raporo ivuga ko uwo mutwe wa RSF urimo gushinjwa ubwicanyi, itoteza ndetse no gufata ku ngufu abagore aho yari yavuze ko ifite ibimenyetso byizewe bigaragaza ikigero cy’ubwicanyi bwakorewe abasivili, birimo kuba hari abicwe urw’agashinyaguro ndetse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane abagore n’abana b’abakobwa.
Kuri ubu inzego zitandukanye zita ku kiremwa muntu ku isi zikomeje gusaba ko hari icyakorwa kugirango intambara imaze hafi imyaka itatu iba aho muri Sudan yahagarara cyane ko ngo inzara ikabije nayo yamaze kugariza icyo gihugu cyose aho kuri ubu uturere 20 two mu ntara ya Darfur no mu ya Kordofan hugarijwe ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.
Loni ivuga ko abantu barenga 40,000 bamaze kugwa muri iyi ntambara ikomeje kuba hagati y’ingabo za Sudan n’uwo mutwe wa RSF ushamikiye ku yindi irenga 3 ni mu gihe kandi Loni ivuga ko abasaga miliyoni 14 bahunze inzu zabo kubera inzara n’ibitero bikomeje kuhagabwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









