issa
Kigali: Yafatiye umugore we muri Lodge ari kumwe n’undi mugabo

Jan 14, 2026 - 09:41
 0

Umugabo utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yafatiye umugore we muri Lodge iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aryamanye n’undi mugabo.

Ibi byabereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu ijoro ryo kuwa 13 Mutarama 2026.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uwo mugore yari yabeshye umugabo we ko yagiye mu butumwa bw’akazi mu Karere ka Karongi ndetse ari burare yo.

Bavuga ko inshuti y’umugabo we utuye i Nyamirambo ari yo yamubonye yinjira muri Lodge ihita imuterefona irabimubwira, nawe ahita ajya kureba ko koko ari umugore we winjiye muri iryo cumbi.

Uwiringiyimana Clement yagize ati “ Yari yabeshye umugabo we ko yagiye gukorera ku Kibuye noneho undi mugabo ngo w’inshuti yabo niwe wamubonye yinjira muri Lodge ako kanya aterefona umugabo we ahita aza asanga tayari bamaze no kugera mu cyumba ariko kuko bari bafunze we yahise yicara  arategereza bakora ibyabazanye basohotse bakimubona umugore agwa mu kantu.”

Yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise ashaka gukubita umugore we abandi bantu bari muri iyo Lodge barimo n’umusekirite baramufata.

Undi mukobwa ukora muri iyi lodge utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uwo mugore atari inshuro ya mbere yari aciye umugabo we inyuma.

Yagize ati “ Umugabo numvise ambwira ngo ubu noneho ndakwifatiye, genda ufate ibintu byawe byose umvire mu rugo ujye kubana n’uwo mugabo wawe kuko sinkeneye gufungwa pe.”

Yongeyeho ko atari ubwa mbere yari abonye uwo mugore aza muri iyo lodge ari kumwe n’uwo mugabo babafatanye.

Uwo mugabo bafatanye n’umugore w’abandi muri Lodge, we akimara kubona ko bishobora kutaza koroha, yahise agenda nk’urimo kuvugira kuri telefone ahita yurira moto arigendera asigana uwo mugore n’umugabo we aho.

Uyu mugabo wanze ko amazina ye atangazwa nyuma yo gufatira umugore we muri lodge yabwiye UKWELITIMES, ko yari afite amakuru y’uko ajya amuca inyuma ariko ntabemere.

Ati “ Barabimbwiraga nkanga kubyemera nyuma nibwo nashyizeho abantu bamuncungira, gusa nari maze iminsi mbikeka kubera ko yahoraga kuri telefone rimwe na rimwe agataha mu bicuku namubaza akambwira ngo yari yagize akazi kenshi.”

Yongeyeho ko bari bafitanye abana batatu kandi adashobora kongera kubana n’uwo mugore.

Jan 14, 2026 - 10:12