issa
Trump yatangije iperereza kuri Biden

Trump yatangije iperereza kuri Biden

Jun 5, 2025 - 10:28
 0

Perezida Donald Trump yategetse ko hatangizwa iperereza ku bikorwa byakozwe na Perezida Joe Biden ubwo yari akiri ku butegetsi, abicishije mu nyandiko isaba kumenya “uwari uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Perezida Biden yari ku butegetsi”.

Iyo nyandiko ishinja Biden n’abamufashaga guhisha ibibazo yari afite by’ubuzima by’umwihariko bijyanye n’ubushobozi bwo kwibuka, byamugaragayeho mu gihe cya nyuma cy’ubuyobozi bwe.

Ubutegetsi bwa Trump bwatangaje iryo perereza ku mugoroba wo ku wa Gatatu. Iperereza rizibanda ku kureba niba “hari abantu runaka bafatanyije mu guhisha ukuri ku buzima bwo mu mutwe bwa Biden ndetse bagafata inshingano za Perezida mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.”

Bigendanye no kwibaza ku muntu waba warafashe ubutegetsi mu gihe Biden yari afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ubutegetsi bwa Trump busa n’ubushidikanya ku myanzuro yafatwaga niba yarabaga yemewe n’amategeko harimo n’ibyemezo byo gutanga imbabazi, amateka ya perezida yasinywaga n’amategeko yashyizweho umukono agatangira gushyirwa mu bikorwa.

Iyo nyandiko inasaba ko hakorwa iperereza ku byemezo byose bya perezida Biden byafashwe mu myaka ye ya nyuma ku butegetsi, hagasuzumwa impapuro za politiki zasinywe hifashishijwe ‘autopen’, wagereranya n’umukono w’umuntu mu buryo bw’ikoranabuhanga, uwatanze uburenganzira bwo kuyikoresha, n’ukuri ku byemezo bya perezida byafashwe muri ubwo buryo.

Muri iyo nyandiko, Trump yagize ati “ Mu mezi make ashize, byagiye birushaho kugaragara ko abajyanama ba Perezida Biden wahoze ayobora igihugu bakoreshaga nabi ububasha bahabwa bwo gukoresha umukono w’umukuru w’igihugu bifashishije ‘autopen’, kugira ngo bahishe ikibazo cyo kutibuka yari afite.”

Trump yavuze ko ibyo bikorwa biteye inkeke kandi bikomeye, ari bimwe mu bikomeye byabayeho mu mateka ya Amerika.

Ubwo Trump yavaga ku butegetsi, ubuyobozi bwa Biden bwaramujujubije, bumugeza mu nkiko ashinjwa ibyaha birimo guteza imvururu mu gihugu.

Trump yatangije iperereza kuri Biden

Jun 5, 2025 - 10:28
Jun 5, 2025 - 10:51