Abantu 59 bapfiriye mu nkongi y'umuriro yibasiye akabyiniro abandi barenga 100 barakomereka

Mar 17, 2025 - 09:31
 0

Abayobozi  mu gihugu cya Macedonia, bavuga ko byibuze abantu 59 bitabye Imana abandi barenga 118 barakomereka, biturutse ku nkongi y'umuriro yibasiye akabyiniro kamwe mu Majyaruguru y'iki gihugu.

BBC yanditse ko iyi nkongi y'umuriro yibasiye ako kabyiniro  kitwa Pulse ahagana mu ma saa mbiri n'igice z'ijoro ya taliki 16 Werurwe 2025,  mu gace kitwa i Kocani, mu mujyi uri ku birometero 100 mu Burasirazuba bw'umurwa mukuru, Skopje.

Abantu bagera ku 1.500 bari bitabiriye igitaramo cyari cyateguwe na bahanzi babiri bazwi cyane mu injyana ya Hip-hop, babarizwa mu itsinda rizwi nka DNK.Amafoto yashyizwe hanze  yerekana igisenge cyinyubako cyaka umuriro.

Minisitiri w’intebe Hristijan Mickoski yavuze ko ari umunsi utoroshye kandi ubabaje cyane ku gihugu cyapfushije  umubare  w’abasore benshi n'urubyiruko muri rusange rwari rwitabiriye icyo  gitaramo.

Abayobozi bavuga ko Polisi yafunze abantu 15 nyuma y’umuriro wabereye muri aka kabyiniro.Umuvugizi w'ubushinjacyaha yatangarije Newshour ya BBC ko umwe mu bagize iryo tsinda yarokotse kandi akaba ari kwitabwaho.

Minisitiri w’imbere mu gihugu, Pance Toskovski, yatangaje ko abafunzwe bazabazwa, yongeraho ko hari "impamvu zo kubakeka kuko iyi nkongi yaba ifitanye isano na ruswa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.