
FC Barcelona yakubise itababariye Atletico Madrid, Man U ibona intsinzi kera kabaye! Uko imikino i Burayi yagenze
Muri iyi wikendi ishize yahereye tariki 15 Werurwe 2025, imikino ku mugabane w’i burayi yari yakomeje.
Imwe mu mikino yari ikomeye ku mugabane w’i burayi harimo umukino uwagombaga guhuza ikipe ya Manchester City yakinnye n’ikipe na Brighton And Hove Albion urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2. Ibi bitego bya Manchester City byatsinzwe na Erling Halaand ndetse na Omar Marmoush. Ikipe ya Brighton yatsindiwe na Estupinan ndetse na Khusanov witsinze.
Uyu mukino wabaye ku wa gatandatu tariki 15 werurwe 2025. Kuri uyu munsi, kandi benshi bari bategereje kureba umukino wo mu gihugu cya Esipanye aho ikipe ya Real Madrid yagombaga gukina na Villareal FC saa Moya n’igice z’ijoro.
Uyu mukino ikipe ya Real Madrid yawutangiye nabi ndetse itangira itsindwa igitego ku munota wa 7 gusa yari yamaze gutsindwa igitego na Foyth. Ikipe ya Real Madrid yaje guhita yigarura vuba cyane ku munota wa 17, Kylian Mbape yaje gutsinda ndetse yongera gutsinda ikindi gitego ku munota wa 23, umukino urangira ari ibitego 2 bya Real Madrid kuri 1 cya Villareal.
Ku cyumweru tariki 16 werurwe 2025, nibwo ku mugabane w’i Burayi hari hategerejwe imikino ikomeye yaba mu bwongereza, mu bufaransa ndetse no muri Esipanye.
Umukino wari uhatse iyindi ni uwahuje ikipe ya Chelsea FC na Arsenal FC wabereye kuri Emirates Stadium. Ikipe ya Arsenal FC yaje gutahana intsinzi ku gitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe na Mikel Merino ku munota 20, Chelsea ishaka uko yishyura biranga kugeza umukino urangiye.
Muri Shampiyona y’ubwongereza hanakinwe kandi umukino ikipe ya Manchester United yari yagiye gusura ikipe ya Leiceter City. Ni umukino ikipe ya Manchester United yakinnye neza ndetse iza kwitwara neza itsinda ibitego 3-0. Ibi bitego bya Manchester United byatsinzwe na Hojlund, Alexander Garnacho ndetse na Bruno Fernandes udahagarika gutsinda.
Undi mukino wari ukomeye i Burayi, ni uwahuje ikipe ya Paris Germain na Olimpique Marseille uza kurangira ikipe ya PSG itsinze ibitego 3-1. Ibitego bya PSG byatsinzwe na Osmane Dembele, Nuno Mendes ndetse na Kirola. Igitego cya Marseille cyatsinzwe na Gouiri.
Mu gihugu cya Esipanye hari hariyo umukino ukomeye cyane wahuzaga ikipe ya Atletico Madrid ndetse na FC Barcelona, urangira ikipe ya FC Barcelona ibonye amanota 3 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Ikipe ya FC Barcelona muri uyu mukino yakoze ibidasanzwe kuko yabanjwe ibitego 2 ariko iza kubyishyura byose ndetse irenzaho 2, umukino urangira itsinze ibitego 4 kuri 2.
Ibi bitego bya FC Barcelona byatsinzwe na Robert Lewandowsky, Ferran Tores atsinda 2 ndetse na Lamine Yamal. Atletico Madrid yo yatsindiwe na Julian Alvarez ndetse na Alexander Sorloth.
Nubwo Shampiyona zari zakomeje ariko mu gihugu cy’ubwongereza hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu wahuzaga ikipe ya Liverpool FC na Newcastle United.
Uyu mukino wari ukomeye ariko ikipe ya Liverpool FC yarushijwe cyane ndetse iza gutakaza iki gikombe itsinzwe ibitego 2-1. Ibitego bya Newcastle United byatsinzwe na Alexander Isak ndetse na Dan Burn. Iki gitego 1 cya Liverpool FC cyatsinzwe na Federico Chiesa.
Ikipe ya Liverpool FC nyuma yo gutakaza iki gikombe byatumye iba isigaje amahirwe muri shampiyona gusa kuko niho yizeye igikombe kuko yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota menshi. Liverpool FC yakuwemo mu gikombe cya UEFA Champions League ndetse no muri FA Cup yamaze gukurwamo kare.
FC Barcelona yabonye intsinzi ikomeye imbere ya Atletico Madrid
Ikipe ya Real Madrid nayo nta kosa yakoze
Manchester United yabonye amanota 3 kera kabaye
Liverpool FC yatakaje igikombe itsinzwe na Newcastle United