
Rayon Sports yatandukanye na rutahizamu wayo
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko yatandukanye na rutahizamu wayo Charles Bbaale.
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Charles Bbaale ukomoka mu gihugu cya Uganda.
Ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Charles Bbaale yandikiye ibaruwa ikipe ya Rayon Sports ayisaba ko batandukanye.
Nyuma yo kwandika ibaruwa, uyu mukinnyi yatangaje ko icyatumye asaba gutandukana na Rayon Sports ngo ni uko yifuza kudakomeza kubera iyi kipe umutwaro bitewe ni uko imvune yemera ko afite itatuma n’ubundi aha umusaruro ufatika ikipe ya Rayon Sports.
Bbaale nyuma yo gusaba gusohoka mu ikipe ya Rayon Sports, ubuyobozi bwahaye umugisha icyifuzo cye ndetse babishyira ahagaragara mu masaha macye ashize.
Amakuru ahari avuga Charles Bbaale ashobora kuba yabonye ikipe hanze y’u Rwanda akaba yasabye Rayon Sports kumurekura kugirango ibiganiro bitazagorana cyane kuko yaburaha umwaka umwe ku masezerano yari yarasinye ubwo yazaga mu Rwanda.
Charles Bbaale asize ikipe ya Rayon Sports ku mwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona ndetse anabifitemo uruhare kuko umukino iyi kipe yatsinze Musanze FC igitego 1-0 byagoranye ni we wagitsinze ndetse hari nindi mikino itandukanye yakinnye Kandi neza.