CAF yahagaritse Sitade yo muri DRC kubera ikibazo cy'Ubwiherero
Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amagaru muri Afurika (CAF), yahagaritse Sitade des Martyrs yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku kwakira imikino mpuzamahanga kubera ubwiherero n'ibindi.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 9 Mutarama, binyuze mu ibaruwa CAF yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FECOFA).
Nk’uko bigaragara muri raporo ya tekiniki yashyikirijwe FECOFA, mu igenzura riheruka habonetse ibibazo byinshi birimo kutagira ubwiherero bukora neza, kubura ibikoresho by’ubuvuzi bikwiye, ikibuga kidahuye n’ibipimo bisabwa ndetse no kuba nta ngamba z’umutekano zihagije iyi Sitade ifite.
Izi mbogamizi zatumye CAF ikuraho icyemezo cyari cyarahawe iyi sitade, bityo ikaba guhera muri Mutarama 2026, itemerewe kwakira amarushanwa ya Afurika ategurwa na CAF.
Ku rundi ruhande, FECOFA yahawe urutonde rwuzuye rw’imirimo igomba gukorwa kuri iyi Sitade hagamijwe kuyivugurura no kuyisana, kugira ngo ishobore kongera kwemererwa kwakira imikino mpuzamahanga.
Iki cyemezo gishyira inzego z’imikino muri Congo mu mwanya wo gukemura ibibazo byihutirwa, cyane ko Sitade des Martyrs ikomeje kuba ari yo sitade nkuru igihugu cyifashisha mu mikino mpuzamahanga.
Sitade des Martyrs yambuwe uburenganzira bwo kwakira imikino mpuzamahanga


Kinyarwanda
English
Swahili









