issa
Icyo kwitega ku kongera abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda-Ubusesenguzi

Sep 10, 2025 - 20:51
 0

Abakinnyi b’abanyamahanga bari bemerewe kujya mu kibuga muri Shampiyona y’u Rwanda, FERWAFA yabongereye bava ku bakinnyi batandatu bagera ku Munani.

Ni imyanzuro y’inama ya komite ya FERWAFA yagiye hanze mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 9 Nzeri 2025. Mu itangazo ryashyizwe hanze harimo ibintu byinshi, ariko icyagarutsweho cyane ni icy’abakinnyi b’abanyamahanga 8.

Mu ngingo ya mbere haravugwamo ko umubare w’abanyamahanga wongerewe ugezwa ku munani ndetse ko nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga wemerewe kwinjira mu kibuga. Iki kivuze ko umutoza ashaka yashyiramo abakinnyi 8 mu kibuga, cyangwa akabanzamo abo yifuza.

Mu kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga guhera umwaka utaha kugira ngo abashe kwandikwa azajya yishyurirwa Milliyoni 2 ariko kandi guhera umwaka utaha buri kipe izaba itegetswe kuba ifite abakinnyi 3 bari munsi y’imyaka 21.

UKWELITIMES tukimara kubona iki kintu twagerageje kunyuza amaso mu banyamupira wabonaga bamwe bishimiye iki kintu kuko kongera abanyamahanga umunani babona bizakomeza Shampiyona y’u Rwamda.

Hari abanyamakuru ba Siporo bamwe twagerageje kuganiriza kugira ngo baduhe ubusesenguzi kuri iyi ngingo yashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda cyane.

Umwe mu bo twaganiriye ni Aime Niyibizi wakoze ku maradiyo akomeye hano mu Rwanda arimo Radio Rwanda ishami rya Rusizi, Fine FM na SK FM ndetse n’izindi. Niyibizi Aime yatubwiye ko kongera umubare w’abanyamahanga bizatuma Shampiyona ikomera cyane kuko hazajya haza abanyamahanga bakomeye.

Yagize ati “ Kongera abanyamahanga bizatuma Shampiyona ikomera cyane kuko abanyamahanga ikipe izemera kwishyurira Milliyoni 2, azaba akaze. Ikindi noneho abakinnyi b’abanyarwanda bagomba gukora cyane.”

Ibi Niyibizi Aime abihuza kandi na Sadi Habimana umunyamakuru wa Siporo ku Museke, uvuga ko guhangana biziyongera cyane muri Shampiyona ndetse ko bizajya bituma amakipe agura abakinnyi beza.

Yagize ati “ Iki kintu kizatuma guhangana byiyongera ku makipe, bizatuma ikipe zizajya zigura abakinnyi beza cyane kuko guhera muri Saison itaha kubandikisha bizajya bisaba kubishyuriramilliyoni 2. Ikindi bizatuma abakinnyi b’Abanyarwanda bakora cyane kugira ngo babashe kubona umwanya wo gukina.”

Umunyamakuru wa BTN TV, Tuyizere Mubarakh, we ntabwo yemera ko byatanga umusaruro muri uyu mwaka cyane ko ibi bitangajwe n'ubundi amakipe yamaze kugura abakinnyi. Ariko yemeza ko mu myaka ibiri cyangwa itatu bizatuma Shampiyona igira imbaraga nyinshi ndetse bizatuma abanyarwanda bakora cyane.

Yagize ati " Njyewe mbona hari icyo bizongera ariko ntabwo mbona ko bizahita biba uyu mwaka kuko bivuzwe n'ubundi amakipe yaramaze kugura abakinnyi. Umubare wo hari icyo uzongera kuko bigendanye nuko n'amafaranga bazajya bishyira kugira ngo babandikishe, ikipe izajya ugira umukinnyi ibona ko azayifasha.

Yakomeje agira ati " Iki kintu kigiye gutuma abakinnyi b'abanyarwanda bakora cyane kubera ko niba mu bakinnyi ikipe izajya iba yaguze hazajya mu kibuga abakinnyi 3 gusa, bizajya bigusaba kuba wakoze cyane kugira ngo yicaze umunyamahanga cyangwa se aze muri babandi 3."

Ibi bije nyuma yuko Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izatangira tariki 12 Nzeri 2025, ariko umwe mu mikino ikomeye ni uwuteganyijwe tariki 13 Nzeri 2025, uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports. 

Aime Niyibizi umunyamakuru wa Fine FM

Habimana Sadi umunyamakuru w'Umuseke

Tuyizere Mubarakh umunyamakuru wa BTN na B Plus TV

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Icyo kwitega ku kongera abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda-Ubusesenguzi

Sep 10, 2025 - 20:51
Sep 10, 2025 - 21:07