Rayon Sports yabuze ayo icira n’ayo imira imbere ya AS Muhanga
Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda
Ku isaha ya saa Cyenda z’amanwa zo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na AS Muhanga watangiye. Ni umikino wabonaga ufite imbaraga nyinshi mu basore ba AS Muhanga bijyanye naho iyi kipe iri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 1 gusa. Ni igitego cyatsinzwe na Twizerimana Martin Fabrice kuri kufura nziza yateye umuzamu Kwizera Olivier ntiyamenya aho umupira uciye.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda yataka cyane AS Muhanga ariko gutsinda igitego bikomeza kwanga igice cya mbere kirangira ikipe ya AS Muhanga iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri ikipe ya AS Muhanga yaje n’ubundi ubona irimo kwima amahirwe yo gukina ikipe ya Rayon Sports, ndetse ubona abasore bari mu mukino neza kurusha Abasore ba Rayon Sports wabonaga nta mbaraga bafite mu kibuga.
Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsindiwe mu karere ka Muhanga mu buryo itakekaga. Ni umukino warangiye ari igitego kimwe cya AS Muhanga ku busa bwa Rayon Sports.
Uyu mukino AS Muhanga yawukinnye neza kurusha Rayon Sports ndetse ibikora umutoza wayo Gatera Moussa yatangaje avuga ko akeneye abasifuzi beza nawe agakora ibye. AS Muhanga ikomeje kurwana urugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ubu iyi kipe igize amanota 27 ifata umwanya wa 17, naho Rayon Sports yagumye ku manota 48 iri ku mwanya wa kane.
Indi mikino:
Gorilla 2-1 AS Kigali
Bugesera FC 0-4 Marine FC
Mukura VS 0-0 Police FC

Kinyarwanda
English
Swahili








